"Sinambaraga ikoti ngo rinkwire" Perezida Paul Kagame

"Sinambaraga ikoti ngo rinkwire" Perezida Paul Kagame

 Apr 2, 2023 - 15:27

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame mu nama nkuru y'umuryango RPF inkotanyi yagarutse ku ngorane bahuye nazo ubwo bari bakimara gufata igihugu.

Mu nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe, Perezida Kagame yagarutse ku mbogamizi bahuye nazo muri iyi myaka.

Mu ijambo rye akaba yagarutse ku ngorane Abanyarwanda bahuye nazo mu gihe bari bakimara kubohora igihugu, harimo ko nta myenda bari bafite yo kwambara.

Perezida Paul Kagame yagize ati " Ndibuka abenshi twari tudafite n'imyenda yo kwambara ubwo twashyiragaho Guverinoma. Icyo gihe twashatse amafaranga yo kugura imyenda."

Ati"Ndibuka ko byari ubwa mbere ngiye kwambara ikoti, ariko nabuze iryankwira. Byasabye ko bashaka irindi bararikatagura kugira ngo rinkwire. Impamvu ritankwiraga namwe murayumva."

Ku bw'ibyo, mu mubabaro mwinshi akaba yagumye gukomoza ku nzira itoroshye Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo babe bageze aho bageze kuri ubu.

Ikindi kandi Perezida Kagame akaba yavuze ko igihugu basanze Banki zose barazisahuye, nta kintu namba kibereyemo. Ati "barakukumbye ibintu byose."

Agaruka kuri iyi ngingo akaba yagize ati "Tukigera hano, twasanze nta kintu, nta n’ifaranga na rimwe riri mu bubiko. Barakukumbye ibintu byose kuburyo igifite agaciro cyose bagitwaye, uhereye kuri Banki nkuru y'igihugu."

Ati" Ariko nta gitangaza kirimo, kuko igifite agaciro cya mbere bari barangije kugitwara, aricyo 'ubuzima' bw'abantu. Ntabwo bari gutwara ubuzima bw'abantu ngo basige ibindi."

Muri rusange, Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yagejeje ku bayoboke b'ishyaka RPF inkotanyi mu nama yaberaga mu Ntare Arena, akaba yibanze ku ngorane bahuye nazo bagifata igihugu.

Ikindi kandi akaba yakomeje kwibanda ku rugendo rw'umuryango RPF inkotanyi mu myaka 35 umaze ishinzwe, gusa avuga ko bitari byoroshye ati "Tubona imyaka 35 ari nk'imyaka 100."