Angelina Jolie ni umukinnyi wa filimi w’umunyamerikakazi. Yakinnye filime nyinshi cyane zaje kumwinjiriza agatubutse ndetse binazamura izina rye ku rwego mpuzamahanga.
Angelina yatangiye gukina filime ahereye kuri filime yitwa “Looking to get out” yakinanye na Papa we umubyara witwa Jon Voight mu 1982 . Nyuma yaje gukomeza gukina filime nyinshi nka cyborg 2 (1993 ) , Hackers (1995) , Mr&Mrs Smith ( 2005 ) , na Wanted (2008) izo ni zimwe mu zamwubakiye izina ku rugero rwo hejuru.

Angelina Jolie ni we mukinnyi wahembwe menshi mu mateka ya Hollywood
Jolie w’imyaka 46 ni umudamu w’abana 6 yabyaranye n’abagabo 3 batandukanye , John lee Miller (1996-1999) , Billy Bob Thornton (2000-2003) na Brad Pitt (2014-2019) mu bana 6 batatu ni abo arera abandi ni abo yabyaranye na Brad Pitt baherutse gutandukana.
Angelina yatangiye ibikorwa byo gufasha ababaye cyane cyane abashegeshwe n’intambara cyangwa se inzara mu 2001 ubwo bari bamaze gufatira amashusho ya filime yitwa Tomb Raiders mu gihugu cya Combodia yari yarashegeshwe n’intambara yagarutse mu gihugu igitaraganya ahamagara Umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi ( UNHCR) abasaba kumuha amakuru yayo. Yasanze bimeze nabi nuko yiyemeza kujya afasha ababaye aho bari hose ku isi. Kuri ubu ni intumwa yihariye y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ku isi (UNHCR).
Muri uwo mwaka wa 2001 nibwo yageze bwa mbere muri Sierra Leone no muri Tanzania nubwo yavuze ko ibyo yabonye byamukuye umutima. Ntibyamuhagaritse yakomeje gutabara impande zose z’isi kuva Afghanistan, Cambodia , Sudan , Pakistan na Colombia mu myaka 10 yakurikiye yageze mu bihugu birenga 30 mu rwego rwo gufasha abakeneye ubutabazi . Ubu Angelina ni intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa UN.
Ku rundi ruhande uyu mukinnyikazi wa filime ni umwe mu byamamare byahakanye ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ahakana ko atazigera na rimwe akoresha Imbuga nkoranyambaga avuga ko zibangamira imikurire y’abana bato. Ni umwe mu byamamare bibaho ubuzima bwi’ibanga (Angelina Jolie, a notoriously private celebrity with no public social media presence).
Kuri uyu wa gatanu nibwo inkuru yabaye kimomo ko Angelina Jolie yafunguye (account) ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo gufasha kumenyekanisha ibiri kubera muri Afghanistan . Ndetse Ibi byatangaje benshi kuko mu gihe twandikaga iyi nkuru yari amaze kuzuza miliyoni 4.600 by’abamukurikira kuri uru rubuga mu gihe cy’umunsi umwe kandi iremewe (verified account).
Yashyizeho post ye ya mbere yerekanye urwandiko umwana wo muri Afghanistan yamwandikiye amumenyesha ibyago barimo guhura nabyo nyuma yuko Abatalibani bigaruriye ubutegetsi na Perezida agahungira muri Emirates Arab United.
Uko urwandiko rumeze
“ Nitwa Kanaka (izina batashyize hanze) ntuye muri Afghanistan , mbere yuko Abatalibani baza , twajyaga gukora ndetse tukajya kwiga nta kibazo na kimwe , twese twari dufite uburenganzira bwacu , twabashaga kwirengera cyangwa se kwirenganura mu bwisanzure nta watubangamiraga gusa kuva baza dusigaye tubatinya kandi dutekereza ko inzozi zacu zimaze kuguruka uburenganzira bwacu buri guhonyorwa. Kujya kwiga cyangwa se gukora birimo gusaba urugendo runini gusa hari abantu batubwira ko Abatalibani bahindutse gusa siko mbibona kuko bafite ahashize habi cyane rimwe na rimwe bajya baza bakadutera ubwoba nkibaza uko nzajya njya kwiga muri ibi bihe, nava ku ishuri niyo bwabaga bwije natahaga ntakibazo gusa ubu biragoye ndakeka ko amasomo bajyiye kuyafunga wasanga tujyiye gusubira mu myaka 20 ishize aho nta burenganzira twari dufite ubuzima bwacu twese bwasubiye mu icuraburindi twese twabuze ubwisanzure dusa nkaho twongeye gufungwa “ uru ni rwo rwandiko rwanditswe n’umwana wo muri Afghanistan yandikira Angelina Jolie nubwo yahishe amazina ye Kubera umutekano we. Uyu ni umwe mu bakinnyi ba filimi bahenze babayeho mu mateka ya Hollywood. Afite ibihembo bitandukanye birimo ibya Academy Award, Golden Globe Awards n'ibindi.
Angelina Jolie yihariye ubuzima bwo gufasha rubanda rubabaye ku isi hose. Nkubu mu mutungo we bwite amaze kwitanga ku kayabo ka miliyoni $5.
Umwanditsi: Danny Rurema
