Zinedine Zidane yateye utwatsi icyifuzo cya Newcastle United

Zinedine Zidane yateye utwatsi icyifuzo cya Newcastle United

 Oct 17, 2021 - 07:39

Newcastle United ikomeje kwirukanka inyuma y’abatoza bakomeye ariko bikomeje kugorana,. Zinedine Zidane na Antonio Conte bayiteye umugongo.

Newcastle United nyuma yo kugurwa n’igikomangoma cya Saudi Arabia Mohammad Bin Salman Al Saud yatangajeko ishaka kuba Ikipe ikomeye muri Premier League , igahatanira ibikombe nkandi makipe

Byabasabaga iki?

Icyo byayisabaga cyari ukugura abakinnyi bakomeye. Ibyo bari biteguye ariko ikibazo cyaje kuba icyo kubona umutoza ukomeye uzareshya abo bakinnyi kugirango bizereko uwo mushinga uzaba mwiza. Uwo mutoza yari kuza gusimbura Steve Bruce kuko Newcastle United ibona ntacyo yayigezeho.

Abo batoza ni bande?

Umutoza wa mbere bari batekereje yari umufaransa Zinedine Zidane. Uyu mufaransa w'umunyabiwgi, bagerageje kumuvugisha ibiganiro birebire ariko Zinedine Zidane arabahakanira.

Kuki Zinedine Zidane yahakaniye Newcastle United?

Zinedine Zidane ni umutoza wakoze amateka atarakorwa n’undi mutoza ku isi. Gutwara Uefa Champions League inshuro 3 zikurikirana ubwo yari muri Real Madrid. Zinedine Zidane kandi ni umutoza watwaye La Liga Santander 2 muri Real Madrid.

Zinedine Zidane ubwe yatekerejeko kujya muri Newcastle United yaba asubiye inyuma kuko si ikipe ifite Ibigwi bikomeye haba mu bwongereza ndetse n’iburayi muri rusange. Newcastle United si Ikipe byakoroha kumvisha abakinnyi bakomeye ko bayigiyemo inzozi zabo zaba impamo kuko ni Ikipe yubakiye ku kwifuza kuko ntanakimwe ifite mu biganza byayo usibye amafaranga.

Zinedine Zidane arareba akabona agiye muri muri Newcastle United yatangira ibintu bishya kuva kuntangiriro. Ubwo haba harimo kuzana abakinnyi bashya bumva neza ibyo ikipe ishaka.

Zinedine Zidane arareba akabona aramutse ashatse kujya gutoza muri Premier League atabura amakipe meza kurusha Newcastle United zirimo Manchester United itameranye neza n’umutoza wayo Ole Gunner Solskjær agatekerezako batandukanye nawe byakoroha kumuha akazi.

Ikindi gikomeye Zinedine Zidane yarebye ni uko mu nzozi ze harimo gutoza Ikipe y’igihugu y'Ubufaransa kuko mu makipe (Clubs) yagizemo ibihe byiza mu gihe gito ubwo yari kumwe na Real Madrid kandi ni ikipe ikomeye ku buryo inzozi za benshi ari ukuyibamo.

Zinedine Zidane abona inzira nziza yo kugera ku ntego ze ari ugutegereza Didier Deschamps agatandukana n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa hanyuma akagerageza amahirwe ye cyane ko ari igihugu yakoreye byinshi atekerezako igitutu kitaba ari cyinshi nkuko yajya ahandi.

Ibyo byose byiyongeraho ko Zinedine Zidane ari umwe mu batoza bakina umukino mwiza kandi ari mu batoza beza isi yagize mu gihe gito rero bituma hari amakipe akomeye yamutekereza kuruta uko yajya muri Newcastle United .

Undi mutoza Newcastle United yatekereje ni Antonio Conte.

Kuki Antonio Conte byagorana?

Antonio Conte ni umutoza ufite Premier League yatwaranye na Chelsea ubwo aheruka mu bwongereza. Ni umutoza udafite akazi kugeza ubu ariko nanone aherutse gutandukana na Inter Milan amaze gutwara igikombe cya Italy Serie A nyuma y’imyaka 10 badakora kuri icyo gikombe. ibi bituma Antonio Conte ashobora gutekereza amakipe akomeye kurusha Newcastle by’umwihariko nka Manchester United byigeze kuvugwako ishobora kumutekerezaho.

Undi mutoza ni Brendan Rodgers utoza Leicester City kugeza ubu

Brendan Rodgers mu ntego ze zagutse harimo gutwara Premier League nyuma yo kugerageza amahirwe muri Liverpool bikanga 2014-15 . Abona gutwara Premier League yabigeraho vuba aramutse agiye muri Manchester City nyuma yuko Pep Guardiola yaba asezeye amasezerano ye bivugwako uwatekerezwaho yaba ari Brendan Rodgers rero bigatuma atajya muri Newcastle United.

Amahirwe Newcastle United isigaranye ni ayehe?

Umutoza ushoboka kuri Newcastle United ni Frank Lampard  nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea Fc yaba ari andi mahirwe abonye ariko nanone ni umutoza wabasha kubaka ikipe y’igihe kinini kuko nta gitutu yaba ariho nkicyo yari ariho muri Chelsea Fc.

Undi mutoza ushoboka ni Steven Gerrard.

Steven Gerrard ubu atoza Rangers muri Scotland. Byaba ari amahirwe kuri we kuko niho yakwerekanira ko ashoboye kugirango Liverpool izamutekerezeho igihe yaba yatandukanye na Jürgen Klopp.

Steven Gerrard yaba ari umutoza mwiza muri Newcastle United kuko ni umutoza utwara ibikombe muri Rangers uko bwije n’uko bukeye. Newcastle kuri icyi Cyumweru ifitanye umukino na Tottenham Hotspur.  Ni umukino ushobora gusiga Steve Bruce afatiwe umwanzuro wo kwirukanwa cyangwa agakomeza kuba umutoza w’iyi kipe yifuza igikombe mu gihe gito nyamara itaramenyako itazanamanuka mu cyiciro cya 2.