Afghanistan: Abataliban bashyizeho guverinoma y’agateganyo irimo ikihebe gishakishwa na FBI

Afghanistan: Abataliban bashyizeho guverinoma y’agateganyo irimo ikihebe gishakishwa na FBI

 Sep 8, 2021 - 05:30

Umuvugizi w’uyu mutwe wahoze ufatwa nk’inyeshamba mbere yo gufata ubutegetsi yasobanuye ko Leta izayoborwa na Mohammed Hasan Akhund. Ni abategetsi 33 batatarimo umugore kandi harimo uyobora minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu ushakishwa na FBI kuko afatwa nk'ikihebe.

Mohammed Hasan Akhund wahawe gutegeka Afghanistan yakoranye bya hafi na Mullah Omar wayoboye iki gihugu (Islamic Emirate of Afghanistan) mu 1996. Uyu Omar kandi yabaye indwanyi ikomeye yanayoboye Abataliban. Amazina y’abaminisitiri agizwe n’abarwanyi bakuru ariko nta mugore numwe uzaba uri mu bagize guverinoma. Abdu Ghani Baradar ni we uyoboye abadepite. Sirajuddin Haqqani, umwana w’uwatangije Haqqani Network yagizwe minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Mulla Mohammad Yaqoob, umwana wa Mullah Omar ni we wahawe minisiteri y’ingabo. Hedayatullah Badri azaba ari minisitiri w’imari w’agateganyo. Ni mugihe Amir Khan Muttaqui wahoze ari umuhuza mu biganiro by’amahoro I Doha yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Guverinoma igizwe n’abategetsi 33 bagiye gukora inshingano. Icyokora iyi guverinoma ni iy’agateganyo kuko nyuma bazashaka abandi baturutse mu bice byose by’igihugu baze bahawe imyanya.

Mohammed Hasan Akhund wagizwe minisitiri w’intebe w'agateganyo ari ku rutonde rw’abagomba gufatirwa ibihano na Loni (UN). Uyu Akhund yayoboye muri ya Leta y’abataliban yo mu 1996-2001. Yari ashinzwe ububanyi n’amahanga no kungiriza minisitiri w’intebe. Yayoboye igihe kirekire akanama gashinzwe imitegekere y’Abataliban. Aho yabaga agomba gufata ibyemezo bikakaye. Sirajuddin Haqqani wahawe kuyobora minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu afatwa nk’ikihebe. Ari ku rutonde rw’abashakishwa na FBI. Abataliba bafashe ubutegetsi ku ya 15 Kanama 2021 bakuraho perezida wari ushyigikiwe n’abanyaburayi n’Amerika. Izi nyeshyamba zategereje ko ingabo za OTAN ziva muri icyo gihugu babona gushyiraho guverinoma y’agateganyo. Mullah Haibatullah Akhunzada umuyobozi w’ikirenga w’Abataliban yabwiye itangazamakuru ko Leta izajyaho izakurikiza amahame ya Sharia n’ay’idini rya Isilamu muri rusange.