Ibyo wamenya ku ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Burengerazuba bw'Afurika

Ibyo wamenya ku ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Burengerazuba bw'Afurika

 Apr 15, 2023 - 03:20

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw'akazi mu bihugu bya Bénin na Guinée-Conakry mu Burengerazuba bw'Afurika.

Kuri uyu wa 15 Mata 2023, nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yageze i Cotonou mu murwa mukuru wa Bénin aho yakiriwe na mugenzi we Patrice Talon mu ngoro ye Palais de la Marina.

Nubwo bitaremezwa n'impande zombi, ariko ibinyamakuru binyuranye byo muri Afurika ndetse no mu Burayi, baremeza ko abakuru b'ibihugu bari kuganira ku ngingo zerekeranye n'ubukungu ndetse n'umutekano.

Amwe mu masezerano bashobora gushyiraho umukono, ni amasezerano yerekeye inzego zitandukanye nk’ubucuruzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gusangizanya ubunararibonye.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Bénin 

Harimo kandi ubukerarugendo, gufasha ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati y'u Rwanda na Bénin, uruganda rw’imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.

Ku ngingo y'umutekano, ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters bitangaza ko u Rwanda ruzohera ingabo muri Bénin mu rwego rwo gukumirwa imitwe y'iterabwoba.

Ikinyamakuru Jeanafrique cyo kijya kure kikavuga ko u Rwanda ruzohereza ingabo n'abapolisi muri Bénin 350 ku ikubitiro bashobora kwikuba kabiri mu gihe byaba bigenze neza.

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Conakry

Biratangazwa ko nyuma y'uruzindiko muri Bénin, Perezida Paul Kagame arahita yerekeza muri Guinée-Conakry aho azahura na Perezida Col Mamadi Doumbouya.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame, azagirira uruzinduko rw'umunsi umwe i Conakry kuva ku wa 16- 17 Mata 2023.

Perezida Paul Kagame na Colonel Doumbouya biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zo gushimangira ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.

Perezida Paul Kagame ategerejwe na mugenzi wa  Guinée-Conakry Colonel Mamadi Doumbouya 

Nta kabuza uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika biri gufatwa nk'uruzinduko rw'ingirakamaro cyane ko biriya bihugu biherereye mu gace kabarizwamo imitwe y'iterabwoba.

Ubwe Perezida wa Bénin Patrice Talon yatangaje ko Perezida Paul Kagame amufatiraho urugero kuva na mbere ataraba Perezida wa Bénin.