Jose Chameleone ararembye bikomeye

Jose Chameleone ararembye bikomeye

 Aug 23, 2021 - 04:02

Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone arwariye mu bitaro bya Nakasero biri i Kampala. Umwijima n’impindura byangijwe n’inzoga yanyweye zikamurenga.

Raporo z’abaganga zihamya ko uyu muhanzi arembye bikomeye ku buryo ari kwitabwaho. Ubundi umuganga we yari yamubijije kunywa ibisindisha ku mpamvu z’ubuzima ariko yabirenzeho. Ibitaro abirimo guhera ku wa gatanu tariki 20 Kamena 2021.

Jose Chameleone ararembye

Jose Chameleone w’imyaka 42 aririmba Afrobeat mu ndimi zirimo Luganda, English na Swahili. Ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’umuziki kuva mu 1998 kugeza n’ubu agikunzwe.

Reba hano Badilisha