Harmonize yashyize hanze amatariki azasohoreraho album ya kabiri

Harmonize yashyize hanze amatariki azasohoreraho album ya kabiri

 Oct 27, 2021 - 17:18

Harmonize uri mubahanzi bakomeye muri Africa y’uburasirazuba ndetse na Africa yose yamaze gutangaza igihe Album (Umuzingo) mushya we uzasohokera.

Harmonize ukomoka muri Tanzania nyuma yuko yavuye muri Wasafi agasohora Album yise Afro East igakundwa yari iriho indirimbo zirimo “Fall in Love, Bedroom, Jeshi, Uno n’izindi zakunzwe yamaze gutangaza igihe azasohorera indi Album agiye gushyira hanze mu mpera z’umwaka.

Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangajeko Album ye nshya yise High school izasohoka kuwa 05 Ugushyingu 2021. Ni Album izaba iriho indirimbo ye yise Teacher yanakunzwe cyane.

Bamwe mu bahanzi bazaba bari kuri iyi Album ni abasanzwe babarizwa mu nzu ye ifasha abahanzi Konde Gang nka Anjella na Ibraah.

Abandi bahanzi bari kuri iyi Album barimo Sarkodie , Naira Marley na Busiswa.

Reba indirimbo ya Harmonize - Teacher