Imyambaro ikorwa na Balenciaga ku isongo mu guhararwa-amafoto

Imyambaro ikorwa na Balenciaga ku isongo mu guhararwa-amafoto

 Oct 29, 2021 - 04:59

Iduka rikora imyambaro ihenze y’abasirimu (luxury fashion house) ryatangiye mu 1919.  Uyu mwaka iri duka ricuruza imyambaro ihenze kandi igezweho ni rwo ruri ku isonga mu kurimbisha ibyamamare bifite agatubutse muri Amerika.  

Iri duka ryahigitse amaduka asanzwe yaramamaye nka Gucci, Dior, Prada, Louis Vuitto, Givenchy n’andi maduka akora imyambaro igezweho.

Raporo yakozwe na LYST Index Q3 yerekanako umuhanga mu kudoda (design) akaba ariwe uyobora Balanciaga iri ku isonga. Balenciaga ifite icyicaro mu Bufaransa ni rwo rwaje ku isonga mu zishakishwa n’ibyamamare biba bishaka kwihahira. Balanciaga yahaerukaga kumurika imyambaro yayo mu 1968. Ni imyaka 53 yari ishize rutamurika ibigezweho ariko uyu mwaka wa 2021 rwihariye isoko kuva kuri ba Kim Kardashian n’abandi bagezweho mu myidagaduro yo muri Amerika. Uwo muyobozi wayo witwa Demna yavuzeko igihe kigeze bakongera bakisubiza igikundiro. Yagize ati:”Balenciaga ni iduka rikora izi nkweto zose mubona mu maduka, ubu mutwitege”. Demna ni we nyiri iduka rikora imyambaro igezweho ryitwa Vetements akaba yaratanzemo imigabane mu 2019. Iryo duka rye rikora imyambaro (jacket) igezweho kuva mu 2015 kugeza ubu. Kuva mu 2013-2015 yari umuyobozi wa Louis Vuitton. Bivuzeko azi neza ibijyanye n’imyambaro igezweho.

Icyatije umurindi uku gukundwa

Pinkalicious Balenciaga(Kim Kardashian Twitter )

Demna ni we wambitse Kanye West ubwo yamurikaga Donda, mu gitaramo cyayo cyabereye muri Mercedes Benz Arena I Atlanta, ndetse n’icyabereye I Chicago yarabambitse. Abakurikira Kim Kardashian, amaze iminsi yambara ibikorwa na Balanciaga. Hari igitaramo Kanye West yakoreyemo miliyoni $700 mu ijoro rimwe. Abari bahari na nyirubwite, bari bambitswe na Balanciaga. Uburyo bari kwamamaza bakoresheje sosho midiya nabwo buri mu bintu bibakururira abakunzi. Demna ni nawe uhanga imyambaro yambikwa ibikinisho bikoreshwa mu mikino igezweho yo kuri murandasi. Andi maduka arimo Gucci iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 100, Bottega Veneta na Louis Vuitton ari gukora imyambaro ikunzwe. Indi mpamvu yazamuye igikundiro cya Balenciagani umuhango witabiriwe n’ibyamamare witwa Met Gala 2021 witabiriwe n’abari bambaye ibyadozwe na Balanciaga.

Pinkalicious Balenciaga (Kim Kardashian Twitter )

Benshi batunguwe n’imyambaro ibyamamare byari byambaye yakozwe n’iryo duka ry’I Paris. Urutonde rwakozwe na LYST rwashyize Gucci ku mwanya wa 2, Diro uwa gatatu, Prada na LV zikurikiraho.

Balenciaga yatangijwe mu 1919. Umuhanga mu guhanga imideri witwa Cristóbal Balenciaga ukomoka muri Esipanye. Iri duka ryaje kwimukira mu Bufaransa I Paris.

Nukurikira Kim Kardashian muri iyi minsi uzasanga yambara ibidodwa na Balanciaga