Byajemo kidobya! Bijoux na Lionel Sentore  baracyari ingaragu

Byajemo kidobya! Bijoux na Lionel Sentore baracyari ingaragu

 Jul 15, 2022 - 07:26

Mu Ukuboza kwa 2021 Aline Munezero (Bijoux) yaterewe ivi ku isabukuru ye y’amavuko. Ku itariki 8 Mutarama 2022 yarushinze na Lionel Sentore uba hariya hirya ku mugabane w’uburayi mu Bubiligi (Belgium). Uyu munsi ya mafoto yerekanaga ubukwe bubereye ijisho nta rubuga ngurukanabumenyi wayasangaho ku ruhande rwa Lionel na Bijoux. Amategeko rero ya Leta ahamyako aba bombi bakiri ingaragu ku mpamvu ngiye gusobanura muri iyi nkuru.

Kuri ya tariki navuze hejuru habayeho umuhango wo gusaba no gukwa. Masamba Intore, Bamenya n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bari babukereye. Ariko nibyo bagombaga gushyigikira Bijoux na Lionel.

Aba bageni basezeranye imbere y’Imana mu itorero Anglican muri paruwasi ya Remera.

 

Bombi bamenyereye kubenga no kubengwa

 

Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe na Abijuru Benjamin biteguraga kurushinga mu 2020. Na Lionel Sentore yasubijwe impeta na Mahoro Anesie wigeze kwiyamamaza mu irushanwa rya Miss Rwanda yo mu 2014. Birumvikana neza ko uyu musore yabenzwe n’iyo nkumi naho Bijoux akaba yarabenze uriya musore wari wifujeko babana.

 

Lionel Sentore na Bijoux ibyabo byajemo kidobya (inyarwanda photo)

Byagenze gute?

Hari amakuru ava mu nshuti za hafiz a Bijoux avugako mu muryango wo kwa Lionel Sentore batigeze bishimira Bijoux. Andi makuru ari gucaracara akaba aca amarenga ko Bijoux afite undi musore bameranye neza ndetse bakaba bari kwitegura gukora ubukwe. Kugeza ubu izi mpande zombi zararuciye zirarumira ariko ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Icyari ubukwe bwiza bwaherekejwe no gusakaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga byaje kurangira habayeho gusiba buri foto yagaragaza wa munsi w’ibyishimo nyamara abandi bameranye neza usanga baba bari guterana imitoma reka sinakubwira.

Ibyo Bijoux asangiza abamukurikira byerekana ko atari mu bihe by’umunezero

Ubusanzwe ubuzima bwanjye bwibera ku mbuga nkoranyambaga kurusha ahandi. Nshobora kumara icyumweru ntarebye inyakiramashusho (Television), ntumvise inyakiramajwi(radiyo) ariko nta masaha abiri yashira ntari kuri murandasi. Niwitegereza neza icyamamare gikunda gusangiza buri kimwe cyose kimubaho uzamenya neza ibihe umuntu arimo n’icyo bisobanuye. benshi iyo barakaye batura umujinya izi mbuga nkoranyambaga nyuma bamara kubonako bahubutse bagahita basiba bwa butumwa. Nyamara bamwe muri twe tuba twabibitse rugikubita.

Iyo uri mu gahinda nta kabuza usangiza ibijyanye n’Imana. Amagambo wandika (caption) aba arimo ibica amarenga ko umerewe nabi mu buzima uri gucamo ndetse ukeneye imbaraga z’Imana. Hari amashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram (Bijoux) arimo indirimbo: Magorwa (Dream Boys) Amahirwe ya Nyuma (The Ben), amayobera (Meddy), Ikiragi (Kitoko), iri joro (Christopher), n’izindi zica amarenga y’ibihe ari kunyuramo.

Biroroshye kureba ibyo umuntu yasangije abamukurikira ugahita wibwira uko byifashe bitewe n’uko usanzwe umuzi.

Bijoux kuri Instagram ye hariho (ibigaragarira abamukurikira, posts) ifoto yok u itariki 12 Mutarama 2022. Ni ukuvugako adashaka kuzongera kubona ukundi ya mafoto y’ubukwe bwabaye muri Mutarama ya 2022. Hano rero yaba yarayasibye (delete) cyangwase yarayahishe (archive). Kugeza ubu afiteho ibyo yasangize abamukurikira (posts)12. Icyokora mu bo akurikira 39 Lionel Sentore aracyarimo. Muribo harimo umusore witwa Jimmu.martin5 (Jimmy Martin) akurikira bikaba bivugwa ko ari we bazakora ubukwe bakabana mu gihe nta yindi kidobya yabyitambikamo.

Lionel Sentore aracyafiteho amafoto yo mu muhango wo gusaba ari wenyine. Ni ayo ku itariki 11 Mutarama 2022. Nyuma y’iminsi itatu bakoze ubukwe. Ariko we ntiyasibye ibimenyetso byose kuko hari amashusho arimo Aline na Ndimbati bari kubyina indirimbo ye.

 

Ibivugwa kuri shene za YouTube zitandukanye

 

Ikusanyabitekerezo nakoze nasanze kuri shene zitandukanye hari kuvugwa amakuru anyuranye ariko yose aganisha kuri rya tandukana. Ikiganiro cyakozwe kuri gasaro Tv ku itariki 10 Nyakanga 2022 . umunyamakuru Sibomana Emmanuel agira ati:”Lionel yahaye amafaranga umusore w’inshuti ye ngo muri ajye muri Nigeria. Agezeyo yatangiye gutereta Bijoux birangira amusanzeyo. Bakoze ibikorwa by’ishimishamubiri noneho wa musore afata amafoto ayashyira kuri whatsap status noneho Lionel arayafata ayereka Bijoux agwa mu kantu”. Ku itariki 11 uku kwezi ku yindi shene ya Max Tv uyu Sibomana yasubiyemo amagambo ahamyako Bijoux yasanze umusore muri Nigeria barya ubuzima.

Ubukwe bwo mu rusengero/itorero nta gaciro bufite mu guhindura irangamimerere

 

Umusizi Olivier Tuyisenge namuhamagaye ku murongo wa telefoni kuko asobanukiwe umuco nyarwanda arangije ankurira agahu ku nnyo. Burya bya birori byo mu nsengero n’amatorero ntibihindura irangamimerere y’abageni.

 

Ati:”Mu Kinyarwanda ikintu gifite agaciro ni ugusaba. Iyo wabaga wavuye gusaba wahabwaga uburenganzira bwo  kujya gutera igikumwe mu nzego za Leta. Kujya imbere y’Imana ntibiri mu muco nyarwanda.Yakomeje ancira ku mayange mu Kinyarwanda kiza ati:”Ibyo bakora muri iyi minsi byica umuco nyarwanda ni ukujya gutera igikumwe batarasabye. ntibisanzwe ahubwo ni ukwica umuco.

Uyu musizi wiyemeje guteza imbere umuco nyarwanda yampishuriyeko burya ushatse wasezerana mu itorero inshuro zose ushaka kuko ni ubucuruzi. Ati:”Gusezerana mu itorero ni umutego ku bageni kuko ntibihindura irangamimerere. Leta niyo ikugira ingaragu, uwashatse cyangwase ikagushyingira. Rwose biriya byo mu matorero nta gaciro bifite”.

 

Aya matorero yadutse vuba aha ashobora gusezeranya abageni inshuro nyinshi. Ikizima ni uko wishyura

Ngarukiye aha rero Lionel yaba yarateze umutego Bijoux bajya gusaba bananyura mu itorero birinda kujya gusezerana muri Leta kuko umwe muri bo yari azi nezako ibyo barimo ko ari umukino uzarangira nta numwe uhombye. Guhomba mvuga ni bimwe bya gatanya aho bagabana kugeza no ku isahane iri mu kabati. Ikindi ni uko buri wese yemerewe gukora ubundi bukwe hatabayeho kujya muri Leta guhinduza irangamimerere kuko imbere y'amategeko baracyari ingaragu.