Muri Uganda Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Bobi Wine yashyize amafoto menshi kuri konti ye ya Twitter amafoto agaragaza abasirikare n'abapolisi bagose urugo rwe, batambitse ibyuma mu muhanda bituma nta kinyabiziga gitambuka.
Ni abasirikare benshi banitwaje ibikoresho by’abo birimo n’imodoka. Bobi Wine yifashishije amafoto yafashwe na NTV, yavuze ko iwe mu rugo ruherereye ahitwa Magere muri Uganda, abasirikare bakomeje kwisukiranya bagota urugo rwe.
Uyu muhanzi washyize imbere politiki, avuga ko ‘nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka’. Akavuga ko abarinzi be n’abakora mu busitani ‘bahohotewe barafungwa’ kandi 'telefoni zabo zatwawe’.
Bobi Wine wiyamamarije kuba Perezida wa Uganda, avuga ko ibi byabaye ubwo yiteguraga gukorera urugendo mu Ntara ya Kayunga.
Akavuga ko Police n’abasirikare batangiye kugota urugo rwe mu ijoro ‘bimeze nk’aho bashaka kumubuza kugenda”.
As this soldier stands on the road leading to my house to prevent me from exercising my freedom to move, I wonder what goes on in his mind. Freedom will surely come to Uganda. We shan't stop at nothing in pursuing it. pic.twitter.com/DBz0aIuayI
— BOBI WINE (@HEBobiwine) December 14, 2021
Urugo rwa Bobi Wine ruragoswe n’inzego z’umutekano we avugako ari ukumubuza ubwisanzure (Bobi Wine Twitter photo)
