Ndimbati yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo-Video

Ndimbati yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo-Video

 Mar 28, 2022 - 09:49

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati agiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa birimo gusindisha umwana no kumusambanya.

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa w’imyaka 51 uzwi muri sinema nyarwanda nka Ndimbati  ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya no gusindisha umwana utagejeje imyaka y’ubukure ‘Kabahizi Fridaus’ babyaranye abana b’impanga.

Urukiko rutegetse ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agatenyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

Urukiko rwasomye uyu mwanzuro kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha.

Reba uko byari byifashe mu Rukiko

Mu cyumweru gishize nibwo Ndimbati yavuze ko urubanza rwe rwajemo ubugambanyi, aho yahishuye ko umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin yamwatse miliyoni 2 frw  kugirango bamuhishire ariko we akayabura bityo akabona kuregwa.

Ndimbati kandi yahishuye ko uyu mukobwa bahuye bombi bari mu kazi kuko ngo umukobwa yari indaya yicuruza.

Ndimbati yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Reba hano ikiganiro twagiranye n'umunyamategeko wari waciye amarenga yo gufungwa iyi minsi 30