Kiyovu Sports ntiyatumye Rayon Sports day igenda neza

Kiyovu Sports ntiyatumye Rayon Sports day igenda neza

 Oct 25, 2021 - 02:37

Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports ku munsi bari bitezeho ibyishimo.

Byari byitezweko  Rayon Sports yarekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ikanatora Kapiteni .

Nyuma y'iyi mihango Rayon Sports yatangiye umukino wayo na Kiyovu Sports.

Rayon Sports yari ku munsi wayo yatangiye umukino irushwa na Kiyovu Sports kuko wabonaga abakinnyi bayo batarimo kumvikana cyane mu gihe Kiyovu Sports wabonaga irimo gukina umupira mwiza igerageza no kurema uburyo bwari kuvamo igitego.

Kiyovu Sports yakomeje kwiharira umupira naho Rayon Sports igacungira ku makosa yakorwaga na Kiyovu Sports.

Igice cya mbere cyarangiye nta gitego kibonetse ku mpande zombi kuko byarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi afite intego yo gutsinda umukino by’umwihariko Rayon Sports yari yakiriye umukino ndetse hari no ku munsi wayo.

Kiyovu Sports yongeye gutangira irusha Rayon Sports mu kibuga byaje no gutwara igihe gito Kiyovu Sports igafungura amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 53 gitsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin .

Ntibyatinze kuko Kiyovu Sports yakomeje gusumbiriza Rayon Sports bituma ku munota wa 59 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yahawe na Ngandu Omar.

Rayon Sports nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 nyamara abantu bari biteze ko ariyo iri butsinde umukino yakoze impinduka yinjiza Onana Willy waje no kubona Penaliti ikayitsinda neza bituma Rayon Sports ibona igitego 1 kuri bibiri bya Kiyovu Sports.

Rayon Sports yakomeje gusatira igerageza kwishyura ikindi gitego ariko ntibyayikundira.

Umukino warangiye ari ibitego bya Kiyovu Sports 2 kuri kimwe cya Rayon Sports.

Ibindi byaranze uyu mukino

Rayon Sports nta karita n’imwe yabonye yaba umuhondo cyangwa umutuku naho Kiyovu Sports yabonye amakarita y’imihondo ane.

Koroneli amakipe yazinganyije kuko buri ruhande rwabonye Koroneli 4.