Igice cya mbere! Urugendo rwa Uncle Austin na Muyoboke Alex mu ruganda rw’imyidagaduro-Video

Igice cya mbere! Urugendo rwa Uncle Austin na Muyoboke Alex mu ruganda rw’imyidagaduro-Video

 Jun 21, 2021 - 10:00

Luwano Tosh ni umwe mu banyamakuru bahiriwe n’urugendo ndetse akaba umuhanzi ukora zimwe mu ndirimbo zigakundwa. Usibye gukora iyo mirimo anayobora ibitaramo (MC) byose akabifatanya no kugira inama abahanzi.

 Akiri ku ntebe y’ishuri yajyaga akora akazi ko kuyobora ibitaramo. Yarangije amashuri yisumbuye ari umuvangavanganzi w’imiziki.

Guhera mu 2005 nibwo yajyaga aririmba akanavanga imiziki muri sky hotel. Rimwe yabaga ari kumwe na Sheebah Karungi ataratera imbere. Ati:’nijye wari Mc igihe Shaggy yazaga mu Rwanda mu 2008’’.

Yayoboye ibitaramo byarimo itsinda rya Brick&Lace, D’Banj n’ibindi bitaramo byitabiriwe n’abahanzi bafite amazina. Uyu mugabo ni we wigishije MC Tino umwe mu bayobora neza ibitaramo.

Yatangiye gukora kuri radiyo I Kampala afite imyaka 15.

Iyi mirimo yayikoraga ababyeyi be batabizi abihisha.

Muyoboke Alex wari umutumirwa muri iki kiganiro yavuze ko adashobora kubuza umwana we gukora icyo ashaka. Ati:’’Umwana wanjye afite imyaka 9 kandi ntarambeshya, akunda umupira jye nkakunda umuziki’’.

 

Uko Austin yamenyanye na Muyoboke

Bahuye mu 2007 Muyoboke yari kumwe na Tom Close. Icyo gihe Austin yari agiye kuri flash yakoreraga kuri Centenary house. Ikiganiro cya mbere Muyoboke yasobanuye ko ari umujyanama w’abahanzi yabivugiye kuri iyo radiyo.

Ubuzima bwari bushaririye

Muyoboke yakoraga ingendo nyinshi n’amaguru izindi akazikora mu modoka. Ati:’’Buriya ibi bya moto bije vuba’’.

Mu 2002 Muyoboke Alex yibuka neza ko yabyiniye muri Pan Africa ikirimo akabyiniro. Aha rero ni hafi y’aho Uncle Austin yari atuye mu nzu yishyuraga 25000Frws buri kwezi y’ubukode.

Muyoboke Alex yakandagiye mu mujyi wa Kigali mu 1994 naho Austin awuzamo mu 2003.

Gukora indirimbo ya mbere byari ibibazo

Yinjiye muri studio kwa Bizy B, agiye gukoresha indirimbo yo mu bwoko bwa Afrobeat nyamara yakorewe injyana ya Hip Hop.

Miss Jojo wari umufana yaje kuba umuhanzi

Miss Jojo yari asanzwe ari umufana wa Uncle Austin kuri radiyo flash fm ariko igihe cyarageze azana indirimbo ye ya mbere yakinwe na Austin ndetse andi maradiyo aboneraho.

Yajyaga abeshya imyaka ye

Uncle Austin kubera yabaga afite ijwi ryiza kandi riremereye byajyaga biba ngombwa ko abeshya imyaka kugirango abantu bamufate nk’umuntu mukuru.

 Reba hano ikiganiro cyose umenye amateka ya muzika nyarwanda yo muri iki kiragano