Nigeria: Umunyemari Bola Tinubu niwe wabaye Perezida

Nigeria: Umunyemari Bola Tinubu niwe wabaye Perezida

 Mar 1, 2023 - 07:50

Nyuma y'uko yigeze gutwara tagisi z'abagenzi, Bola Tinubu yegukanye amatora yo kuba Perezida wa Nigeria.

Tariki ya 25 Gashyantare 2023, nibwo mu gihugu cya Nigeria hari hateganyijwe amatora y'umukuru w'igihugu ndetse n'a y'Inteko inshinga amategeko imitwe yombi.

Mu myaka 20 yari ishize nibwo muri Nigeria hari hagiye kuba amatora anyuze mu mucyo.

Abakandida 18 nibo bahataniraga intebe iruta izindi mu gihugu cy'ubutunzi ku mugabane wose.

Nyamara nubwo byari ubwa mbere amatora agiye kuba mu mahoro, n'ubundi ntibyabujije ko tariki ya 21 Gashyantare, Oyibo Chukwu Umukandida ku mwanya wa Sena yishwe akanatwikwa avuye kwiyamamaza.

Oyibo Chukwu wishwe akanatwikwa 

Bola Tinubu yatsindiye ku manota angahe?

Nk'uko byatangajwe na komisoyo y'amatoro mu gihugu cya Nigeria, The Independent National Electoral Commission (INEC) yatangaje ko Bola Tinubu ari we wegukanye amatora ya Perezida wa Repebulika muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe nibwo INC yatangaje ko Tinubu yatsinze ku majwi 36%, aho yari ahanganye na Atiku Abubakar wagize 29% hamwe na Peter Obi wagize 25%.

Bola Tinubu watsinze amatora 

Mu gihugu gituwe n'abaturage barenga miliyoni 200, abasanga miliyoni 71 nibo bari biyandikishije ko bagomba gutora.

Tinubu w'imyaka 70, akaba yabaye Perezida avuye mu ishayak rya All Progressives Congress (APC), akaba yarigeze no kuba Guverineri w'umugi wa Lagos.

       Bola Tinubu ni muntu ki ?

Bola Ahmed Adekunle Tinubu yavukiye Lagos mu mwaka 1952 mu muryango w'Abayisilamu mu bwoko Yoruba.

Bola Ahmed Adekunle Tinubu Perezida wa Nigeria 

Mu myaka y' 1970 yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, aho yasoreje muri Kaminuza ya Leta ya Chicago mu 1979 afite impamyabumenyi mu micungire y’ubucuruzi.

Ubwo yari ku ishuri muri Amerika, akaba yarakoraga akazi ko koza ibikoresho, umushoferi wa tagisi ndetse yabaye n'umuzamu wa nijoro, kugira ngo abone amafaranga amufasha mu masomo ye.

Tinubu yinjiye mu Politike ryari?

Mu myaka y'1990 nibwo yinjiye muri politike ya Nigeria , bidatinze aba Guverineri wa Lagos umurwa mukuru w'ubucuruzi mu mwaka 1999 kugera mu mwaka wa 2007.

Tinubu yateje imbere uyu mugi cyane agira n'igikundiro muri rubanda kugera ubwo bamwise "Father of Modern Lagos" (umubyeyi wa Lagos igezweho).

Tinubu ni umutunzi byahiriye

Tinubu akaba ari mu baherwe ba mbere muri Nigeria kuko abarirwa akayabo ka Miliyali enye z'amadorari, ukongeraho amazu n'ibindi bikorwa afite utarondora.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Tinubu akaba agiye ku butegetsi asimbuye Major-General Muhammadu Buhari wagiye ku butegetsi muri coup d'etat mu mwaka 1983.

Bola Tinubu akaba yemerewe kwiyamamaza indi nshuro imwe nk'uko itegeko nshinga ribivuga muri Nigeria. Perezida akaba agira Manda y'imyaka ine ishora kongerwa rimwe gusa.

Amafoto ya Perezida Bola Tinubu Perezida mushya wa Nigeria.