Icyakora bamwe bashobora kubikoresha nabi bigatuma batabona igihe cyo kuba bari kumwe, bakomereza akazi mu rugo kandi bitari ngombwa, batizerana cyangwa bagahemukirana.
Umugabo witwa Michael Rugwiro yaravuze ati:“Hari igihe mba ndi kumwe n’umugore wanjye, ariko ukagira ngo ntabwo ahari. Aba ahugiye kuri terefone, namubaza impamvu akambwira ko ari bwo abonye umwanya wo kuyirebamo.” Umugabo witwa Jonathan yavuze ko iyo bimeze bityo, “abashakanye baba basa n’abari kumwe, ariko mu by’ukuri batari kumwe.”
Ni kangahe witaba terefone cyangwa ukareba ubutumwa wohererejwe, kandi wakagombye kuba uganira n’uwo mwashakanye?
Dore icyatuma uhugira ku bikoresho by’ikoranabunga ndetse nuko wabigenza
AKAZI
Hari abantu bafite akazi kabasaba kwitaba terefone cyangwa kwakira ubutumwa igihe cyose. Hari n’abo bitameze bityo. Ariko hakaba hari igihe bagakomereza mu rugo. Umugabo witwa Lee yaravuze ati:“Iyo ku kazi bampamagaye cyangwa bakanyoherereza ubutumwa, kubyirengagiza ntibyoroha. Ubwo rero nagennye igihe cyo kuba ndi kumwe n’umugore wanjye.”
Umugore witwa Joy KEZA we yaravuze ati:“Mporana akazi kubera ko nkorera mu rugo. Ubwo rero, ngira icyo nkora kugira ngo katantwara igihe cyanjye cyose.”
Agakungu k’inshuti zitwa “best friends”
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ahanini abashakanye barwana, kubera ko hari uwaketse undi amababa bitewe n’ibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Ikigereranyo cy’10 ku ijana by’ababajijwe bavuze ko hari ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, bakabihisha abo bashakanye.
Hari abavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora guteranya abashakanye, bikaba byanatuma umwe aca undi inyuma. Ntibitangaje rero kuba abunganira abandi mu manza zirebana n’ubutane, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zisenya ingo nyinshi muri iki gihe.
Ese ujya uhisha uwo mwashakanye ibiganiro ugirana n’abo mudahuje igitsina?
Rero iyo washatse, byibuze gerageza wereke inshuti zawe umugore cyangwa umugabo wawe inshuti zawe azimenye. Cyangwa ugire abo ucana umubano bashobora gutuma usenya urwawe kuko iyo washatse ntuba ukiri wenyine ngo wigenge.
Ganira n’uwo mwashakanye kuri izi nama zabafasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Gusangira nibura rimwe ku munsi byabafasha ndetse mukagena igihe cyo kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Kugena igihe cyo kuganira nijoro cyangwa ikindi gihe mukishimana nabyo bivanaho gucyekana amababa.
Kuzimya ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, mukabishyira kure yaho muryama ndetse no Kugena iminota nka 15 buri munsi yo kuganira, nta bikoresho by’ikoranabuhanga biri hafi byaba byiza. Sibyo gusa no kugena igihe cyo kudakoresha interineti byaba umuti urambye.
Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye
