APR FC yategewe miliyali 2 , Marina Deborah ayoherereza ubutumwa

APR FC yategewe miliyali 2 , Marina Deborah ayoherereza ubutumwa

 Oct 22, 2021 - 17:52

Umuhanzikazi Marina Deborah na mugenzi we Yuh Mic bo muri The Mane music bifurije intsinzi Apr Fc.

Abahanzi babiri bo muri The Mane Music batangaje ko bafana Apr Fc banayifuriza intsinzi muri Tunisia.

Babinyujije kuri Audio (Amajwi) boherereje iyi kipe iri muri Tunisia habanje Marina Deborah ati”Ni umukobwa wanyu Marina nkuko musanzwe mubizi ko ndi umufana wanyu Apr Fc , Ntegereje intsinzi yanyu , mubidukorere twe nk’abafana banyu mutume twishima ndetse nk’abanyarwanda muri rusange , turabizi ko mubishoboye kandi ari ibintu byanyu rero ndabategereje , ntegerezanyije intsinzi yanyu n’ibyishimo byinshi rero ni mubikore".

Nyuma ya Marina Deborah hakirikiyeho mugenzi we babana muri The Mane Music, Yuh Mic nawe ati”Muraho basore ni umuhungu wanyu Yuh Mic ni mujye muri Tunisia mubikore turabashyigikiye , turi hano kubwanyu kandi mbifurije imigisha".

Ubu ni ubutumwa abahanzi bo muri The Mane music bageneye ikipe ya Apr Fc iherereye muri Tunisia aho igiye gukina umukino ifitanye na Étoile Sportive Du Sahel, none taliki 23 ukwakira 2021.

Ibi byaje byiyongeraho ko ubuyobozi bwa Apr Fc bwamaze kwemerera iyi kipe miliyali 2 z’amafaranga y’urwanda igihe yaba yasezereye Étoile Sportive Du Sahel ikerekeza mu matsinda ya Caf Champions League.