Abahanzi bo muri Tanzania bakomeje gutanga isomo rya YouTube

Abahanzi bo muri Tanzania bakomeje gutanga isomo rya YouTube

 Aug 19, 2021 - 07:37

Abahanzi batatu bo muri Tanzania ni bo bayoboye urutonde rw’abakurikirwa mu bahanzi bo ku mugabane w’Afurika ku rubuga rwa YouTube.

Yanditswe: Danny Rurema

Mu bushakashatsi bumaze iminsi bukozwe bwagaragaje ko Youtube iri mu mbuga nkoranyambaga ziri kwinjiza agatubutse mu mifuka y’abazi kuyibyaza umusaruro.

Nyamara hari bamwe badasiba kwibasira ababyaza umusaruro uru rubuga bavuga ko bagura Views bagahamya ko atari imibare ya nyayo.

Ubwo Covid-19 yadukaga ikabuza ibikorwa byose gukomeza mu mu mundendezo ikoranabuhanga ryaradukiriwe ku kigero kitigeze kubaho mu mateka ya murandisi. Abahanzi , abaririmbyi n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro bari mu bashegeshwe na Covid-19 cyane ko bo binjirizaga mu bitaramo.

YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zicuruza imiziki zabaye isoko y’ifunguro ku bahanzi n’abaririmbyi ku kigero cyo hejuru . Ni muri urwo rwego twakoze ubushakatsi ngo tumenye ni bande bakurikirwa cyane muri Afurika kuri uru rubuga mu bahanzi nyafurika.

 

Mu nkuru yatunguye benshi abahanzi batatu bava mu gihugu kimwe nibo bayoboye urutonde rwabakurikirwa cyane ( Subscribers) mu bahanzi nyafrica , aba bahanzi bose bakomoka mu gihugu cya Tanzania .

Diamond Platnumz ni we uyoboye uru rutonde mu bahanzi bakurikirwa cyane. Akurikirwa na miliyoni 5.5 ( 5.5 Million Subscribers).  Rayvanny nawe ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya WCB, akurikirwa na miliyoni 3.08 ( 3.08 Million Subscribers)

 Harmonize ni we uza akurikiyeho akaba afite miliyoni 2.71 (2.71 Million Subscribers).

Ni mu gihe bose bakurikirwa na Davido ufite miliyoni 2.65. Naho Fally Ipupa afite miliyoni 2.43

Dushyize mu mibare bivuze ko Diamond Platnumz ari igiteranyo cya Burna Boy ufite miliyoni 2.04 na Davido twavuze ufite miliyoni 2.65 guteranyaho Olamide ufite ibihumbi 876.

Impuzandengo igaragaza ko Diamond Platnumz wenyine amaze kurebwa na miliyari imwe na miliyoni 487 ku bihangano bye byose biri kuri uru rubuga. Bivuze ko arusha Davido miliyoni 500 z’abarebye ibikorwa bye byose , akarusha Wizkid Miliyoni 700 zirenga. ararusha Burna Boy Miliyoni zirenga 550 z’abarebye ibikorwa bye byose kuri uru rubuga .

 

Gusa iyi nkuru si kuri YouTube gusa Kuko Diamond Platnumz amaze kurusha Wizkid ibihumbi 300 kuri Instagram akarusha Burna Boy Miliyoni hafi 5 z’abamukurikira kuri Instagram . Ibi ntibivugwaho rumwe n’abahanzi  bakurikirana umuziki wa Africa bibaza aho iyi mibare iva gusa Diamond Platnumz we ntasiba guhamya ko ari ishyari bamufitiye kubera ko ntawundi muhanzi wo muri East Africa wari wabikora .

Ese niba Views zigurwa kuki bo batazigura Kandi zinjiza “ Diamond Platnumz asubiza itangazamakuru ryari rimubajije icyo avuga ku bamushinja Kugura abantu ku mbuga nkoranyambaga .

Reba