Umubano udasanzwe hagati y'ingabo za Uganda na M23

Umubano udasanzwe hagati y'ingabo za Uganda na M23

 Apr 1, 2023 - 01:15

Urugwiro rudasanzwe ubwo umutwe wa M23 wakiraga ingabo za Uganda muri Congo rwavugishije benshi|Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC.

Muri iki cyumweru hagati nibwo ingabo za Uganda UPDF zatangiye kugera muri DRC mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

Ingabo za Uganda zikaba zarageze muri Congo zinyuze ku mupaka wa Bunagana uhuza DR-Congo na Uganda mu majyaruguru y'u Rwanda.

Ku bw'ibyo, izi ngabo zikaba zigiye no kujya muri aka gace ka Bunagana M23 yafashe rugikubita, ariko kubera amaserano y'amahoro yasinyiwe Nairobi na Luanda ikaba yaremeye kuharekura.

Ubwo izi ngabo zahageraga, M23 yari yagiye kuzakira ihagarariwe n'umuvugizi w'uyu mutwe Willy Ngoma ndetse hakaba hari n'abaturage benshi bari baje kwakira izi ngabo.

Ikindi cyatunguye abantu bibaza byinshi ku mubano wa UPDF na M23, ni ifoto y'urugwiro yafashwe Willy Ngoma ari kumwe n'umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bishimanye ibitarabaye kuzindi ngabo z'amahanga zaje muri ubu butumwa.

Willy Ngoma yagiranye Urugwiro n'umusirikare mukuru wa Uganda

Muri rusange ingabo za Uganda UPDF zikaba zatangaje ko zigiye muri Congo kugarura amahoro, zitagiye guhangana na M23.

Nyamara ku ruhande rwa Leta ya Congo, biyumvishaga ko UPDF ije guhangana na M23. 

UPDF igitangaza ko itaje guhangana na M23 bikaba bitashimishije DRC, nyamara bikagwa neza M23.

M23 na FARDC isasu rikomeje kuvuza ubuhuha 

Mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, aribwo M23 iraba yarangije kuva mu duce twose yigaruriye, imirwano yarushijeho gukomera muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru aturuka ku mirongo y'urugamba muri DRC, avuga ko imirwano ikomeje muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Mweso na Kashuga muri gurupoma ya Bashali Mokoto ho muri Teritwari ya Masisi.

Ikindi kandi FARDC ikaba ishinja M23 kugaba ibitero byerekeza mu gace ka Kashuga kuri Axe ya Masisi, Pinga na Walikale, ibyatumye abaturage bagira ubwoba bagahungira mu duce twa Ihula, Katobo, Masiza na Kalembe.

Magingo aya umutwe wa M23 ukaba wigarurira uduce bwacya ikatuvamo, ikadusigira ingabo za EAC ziri mu butumwa bw'amahoro.

Muri rusange abasesenguzi bakurikira iby'amakimbirane yo muri aka karere, bari gutangaza ko M23 izakomeza kurekura ibice byose yafashe, iziko iri gushyira mu bikorwa imyanzuro y'amahoro yasinywe mu bihe binyuranye byarangira bakayihorera ahubwo bakayisunikira gusubira muri Sabyinyo nk'uko byatangiye.