Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bibarutse imfura
Pundit
Jul 28, 2021 - 07:58
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 Miss Uwase Muyango Claudine yibarutse imfura. Ni nyuma y’ibihe bitoroshye avuyemo birimo gutukwa ko abyariye iwabo akaba nta bukwe yakoze kandi mu muco nyarwanda, umwari warezwe yereka ibirori ababyeyi. Nubwo hari abamunenze
yashimiye Imana ko yabaye hafi umuryango we na Kimenyi Yves mu bihe byo gutukwa banyuzemo none ubu akaba ari umubyeyi wishimye.

Muyango yifashishije snapchat yanditse ati:’’Byari ibihe bigoye ariko bishimishije. Ndagushimiye Mana kuba warambaye hafi kugeza ku iherezo, ….ndi umubyeyi unezerewe kandi ndi umumama utuje’’.