Kuwa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 Prince Harry yagiye wenyine kureba nyirakuru wari wamaze gutanga. Ibi kandi ngo ntibyari kubw'impanuka nk’uko Meghan Markle yabitangaje avuga ko atigeze ahabwa ubutumire.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ET avuga ko uyu mwiraburakazi [Meghan Markle] washakanye na Prince Harry mu muryango w’ibwami atigeze ahamagazwa nk’abandi banyamuryango ibintu bishimangira umubano mubi wavugagwa hagati ye n’umwamikazi Elisabeth II.
Bamwe bakekaga ko Meghan ashobora kuba yarahisemo kureka Prince Harry akagenda wenyine kuko ngo batari begeranye, akaba yaranze kumutinza kandi nyirakuru yari yatanze bityo akagenda wenyine. Gusa raporo ivuga ko ari icyemezo cyafashwe n’abakomeye mu muryango wa cyami.
Katie Nicholl, umunyamakuru ukora i Bwami mu Bwongereza yavuze ko impamvu Meghan atigeze ajyana na Prince Harry aruko igihe inkuru y’itanga rya Elizabeth II, aba bombi batari bari ahantu hanwe bigatuma Prince Harry yijyana mu ngoro y’u Bwami.
Icyakoza n’ubwo bivugwa bityo ikinyamakuru ET kivuga ko intandaro ishobora kuba ikibazo kizwi Umwamikazi yari afitanye na Meghan Markle kuko kuva yakwinjira mu muryango w’iBwami ashakanye na Prince Harry, ntibigeze bacana uwaka.
Usibye no kuwushakamo kandi, ni umwuka mubi watangiye kera ubwo byavugagwa ko Igikomangoma Harry kiri gutereta umwiraburakazi wahoze akina filime zo muri Hollywood bikarangira bashyingiranywe. Ibintu Umwamikazi yarinze atanga atariyumvisha.
Umwamikazi yatanze uyu mwiraburakazi amaze kumubyarira umwuzukuruza w’umuhungu witwa Archie Harrison Mountbatten-Windsor wageraga gake mu ngoro ya Buckingham iherereye mu mujyi wa London.
Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, ni bwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ko Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze azize uburwayi ku myaka 96, nk'uko byemejwe n'ingoro y'u Bwongereza 'Buckingham Palace' ndetse iri tangazo ryananyujijwe kuri radio y’igihugu y’u Bwongereza ya BBC.
Umwamikazi Elizabeth wa kabiri yatanze nyuma y’imyaka 70 ayoboye Ubwami bw’a Bongereza.

Meghan Markle n’umwamikazi Elizabeth II ntibacanaga uwaka.
View this post on Instagram
