Madamu Jeannette Kagame yasuye imiryango yasenyewe n'ibiza

Madamu Jeannette Kagame yasuye imiryango yasenyewe n'ibiza

 May 27, 2023 - 04:16

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasuye imiryango yasenyewe n'ibiza mu Karere ka Ngororero aho yagaragaye ateruye uruhinja rwarokotse mu bavandimwe barwo batanu bitabye Imana.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi, nibwo Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ubwo yasuraga aka Karere, akaba yarageze ku irerero ry’abana riri mu Murenge wa Ngororero ryashyizweho kugira ngo ryunganire abana b’ababyeyi bavanwe mu byabo. Yicaranye n’aba bana, baraganira.

Madamu Jeannette Kagame yasuye irerero ry'abana mu Karere ka Ngororero 

Ikindi kandi akaba yaganiriye n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n’abavanwe mu byabo n’ibiza bacumbikiwe kuri Paruwasi Gatolika ya Rususa.

Ubwo yakora ibi byose, akaba yabikoze ateruye uruhinja rwa Birikunzira na Nyirandagijimana rworokotse ubwo abana babo batanu bose bitabaga Imana.

Madamu Jeannette Kagame yateruye umwana wasigaye mu Muryango 

Mu ijambo rye yavuze ko ibiza bidateguza kuko iyo biba biteguza byari kwitegurwa.

Yihanganishije kandi imiryango yaburiye ababo muri ibi biza byibasiye Intara y’i Burengerazuba, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Ku rundi ruhande ariko yasabye abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko ibikorwa bya muntu biri mu bitera ihindagurika ry’ikirere ari yo ntandaro y’ibiza.

Madamu Jeannette Kagame yahumurije imiryango yasenyewe n'ibiza 

Uruzinduko rwa Jeannette Kagame rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Karere ka Rubavu tariki ya 12 Gicurasi 2023.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza, abizeza ko Leta izakomeza kubafasha.