Davis D yakorogoshoye abahanzi nyarwanda

Davis D yakorogoshoye abahanzi nyarwanda

 Sep 28, 2021 - 05:59

Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D mu muziki nyarwanda yamaze kwihenura ku bahanzi bagenzi be ababwira ko amafaranga atagura igikundiro kandi yabaye umwanya bawupfusha ubusa.

Davis D aheruka indirimbo yise”Itara” yasohoye afunguwe. Ayibaramo inkuru y’ibyamubayeho aho aterwa isoni nabyo. Ati:”Jye mfite isoni zo kuzabwira umwana wanjye ko bitigeze bibaho…”.

Mu gushotora abo bahuje umwuga (abahanzi/kazi) yanyarukiye kuri Instagram ye agira ati:”Bantu beza, dutangiye amateka mashya mu muziki nyarwanda, Eva si indirimbo ahubwo ni filimi. Rero nabahaye umwanya wo gutanga umuziki mwiza none byarabananiye. Reka ngarure umuziki wa nyawo bakwiriye kureba.

Turayoboye mwe muzahora muri inyuma yanjye guhera ubu kugeza igihe cyose. Amafaranga ntagura igikundiro”. Uyu muhanzi ukora indirimbo zifite amashusho ari ku rwego rwiza afatirwa i Dubai ari gutegura album ya kabiri dore ko amakuru ava imbere mu bamureberera inyungu ahamya ko alubm yise"Afrokilla" yamaze kuyipfundikira. Davis D ni umwe mu bahanzi banze gutaramira abakunzi babo hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga. Yategereje ko ibitaramo bifungurwa agakora ibitaramo by'imbonankubona. Umwe mu bari hafi ye yigeze kunyibira ibanga ko inshuro zose bamusabye kwemera gukora ibyo bitaramo ikipe imushinzwe yabiteye utwatsi. Ku itariki 26 Kanama yanditse kuri instagram ye ashimira ko yongeye gutaramira abakunzi be nyuma y'imyaka hafi ibiri batabonana. Yaririmbye mu mikino nyafurika ya AFROBASKET.

View this post on Instagram

A post shared by Shine

Professional Journalist &Dj Contact me via Instagram:pundit250 ,Email:filousteven@gmail.com, call: +250788644547, +250786126175, 0725684665 (WhatsApp.). Social media promoter (boosting)