Hari mu mumukino wahuza ikipe ya Grêmio Fc na Palmeiras aho umukino warangiye Grêmio Fc yatsinzwemo ibitego 3-1 na Palmeiras.
Byagenze bite kugirango abafana bamene ibikoresho birimo VAR n’ibindi bikoresho bya VAR?
Iyi kipe ya Grêmio yabanje gutsinda igitego hanyuma Palmeiras yishyura igitego kuri penaliti banganya igitego 1-1.
Nyuma yaho gato Palmeiras yatsinze ikindi gitego biba ibitego 2-1 cya Grêmio Fc.
Grêmio Fc yahise yishyura igitego yari yatsinzwe ngo banganye ibitego 2-2 hanyuma VAR yanga icyo gitego cya Grêmio Fc.
Nyuma yaho gato Palmeiras yahise itsinda ikindi gitego cya 3-1 cya Grêmio Fc.
Umukino warangiye ari ibitego bya Grêmio Fc 1-3 bya Palmeiras.
Umukino ukirangira abafana ba Grêmio Fc bahise bajya kumegura ibikoresho byose bya VAR n’izindi Camera bavugako ibyo bikoresho aribyo byabibye ubwo batsindaga igitego cya 2 cyo kwishyura hanyuma VAR ikacyanga bakavugako aribyo byatumye bava mu mukino bigatuma batsindwa ikindi gitego cya 3.
Ibi byabaye muri mpera z’icyi cyumweru kuwa 31 Ukwakira 2021 muri shampiyona ya Brazil Serie A.

Abafana ba Grêmio Fc yo muri Brazil bangije ibikoresho bya VAR kubera gusigurirwa nabi nono bagiye gufatirwa ibihano (Net photo!
