“Kudashaka lockdown nta kundi uretse kwirinda, Kutirinda birazana lockdown’-Minisitiri Gatabazi

  “Kudashaka lockdown nta kundi uretse kwirinda, Kutirinda birazana lockdown’-Minisitiri Gatabazi

 Jun 30, 2021 - 00:01

Mu kiganiro cyabaye ku wa kabiri tariki 29 Kamena 2021 cyahurije hamwe nyakubahwa minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Béata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’itangazamakuru hari gusobanurwa impamvu Leta ifata ingamba zo kurwanya Covid-19 basobanuye bimwe mu byo bagenderaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko niba Abanyarwanda koko batinya Guma mu Rugo, bakwiriye kubigaragaza bubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Kudashaka lockdown nta kundi uretse kwirinda. Kutirinda birazana lockdown. Uyu ni umwanya kugira ngo Umunyarwanda atekereze ku giti cye. Iyo Covid-19 ije ntabwo iza ireba kanaka.”