Perezida Paul Kagame yasesekaye i London

Perezida Paul Kagame yasesekaye i London

 May 5, 2023 - 01:10

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Londres mu Bwami bw'u Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III n'umugore we Camilla.

Ku wa 06 Gicurasi 2023, i London mu Bwongereza hategerejwe umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla umuhango uzabera i Westminster Abbey rwa gati mu murwa mukuru w'iki gihugu.

Muri uwo muhango w'imboneka rimwe, Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ndetse n'abandi banyacyubahiro barenga ibihumbi 2000 baturutse imihanda y'isi yose bazaba bashagaye Umwami Charles III n'umugore we Camilla bambikwa ikamba.

Tugarutse ku Mukuru w'Igihugu Paul Kagame, Ibiro bye kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame nyuma yo kugera mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu, Rish Sunak.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Rish Sunak i 10 Downing Street

Ku bw'ibyo, ibiganiro byabo byabereye ahitwa 10 Downing Street, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak "baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iy’abimukira ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ibikorwa byo hirya no hino ku Isi ndetse n’andi mahirwe."

Perezida Kagame azitabira inama ya Commonwealth

Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa Commonwealth muri iki gihe, azitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uyu muryango, izaba kuri uyu wa Gatanu, aho n'Umwami Charles III na we azitabira iyi nama.

Kuri uwo munsi kandi, Madamu Jeannette Kagame azitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame ubwo bageraga mu Bwami bw'u Bwongereza 

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bakaba bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles III n'umugore we Camilla uzabera i Westminster Abbey i Londres nk'uko twari twabigarutseho.