Georginio Wijnaldum kwicara ku ntebe y'abasimbura bikomeje kumutera agahinda

Georginio Wijnaldum kwicara ku ntebe y'abasimbura bikomeje kumutera agahinda

 Oct 11, 2021 - 15:11

Umuholande Wijnaldum ntiyishimiye uko afashwe muri Paris Saint-Germain, akaba yifuza impinduka.

Georginio  Emile Wijnaldum  Umuholande ukina mu kibuga hagati ndetse akaba ari umukinnyi wa Paris Saint-Germain yatangaje ko ibyo yabonye I Paris ataribyo yaje ashaka.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati”Mu byukuri sinavuga ko nishimye neza hano muri Paris Saint-Germain kuko uko ibintu bimeze hano siko nabitekerezaga sinabyo naje nshaka". Akomeza agira at” Rimwe na rimwe iyo utabona umwanya wo gukina biba biteye impungenge".

Ibi yabitangaje nyuma yuko uyu musore yavuye muri Liverpool yerekeza I Paris aziko azabona umwanya uhagije ariko umwanya we ukaba utarabonetse nkuko yabitekerezaga kuko umwanya akinaho awuhuriyeho n’abandi bakinnyi bakomeye barimo Ander Herrera na Julian Draxler ndetse na Ángel Di María kandi bose akaba ari abakinnyi beza .

Ibi ntiyabyishimiye kuko bimusaba guhanganira umwanya, nyamara muri Liverpool yari afite umwanya ubanzamo.