Card B na Normani bagaragaye bifotoza bambaye ubusa mu ifatwa ry’amashusho yo kumenyekanisha indirimbo bakoranye’’Wild Side’’. Ni indirimbo yamaze gusohoka ndetse babwiye ababakurikira ko bayisanga ku mbuga zose zicuruza umuziki. Hari igihe uwitwa Oda Paccy yigeze kwifotoza yikinze ikoma ubwo yateguzaga indirimbo ‘’Ibyatsi’’ yahise acibwa agirwa ikigwari nyuma yongera kubabarirwa. Mu bihugu byita ku iterambere bitibanda ku muco usanga abahanzi bisanzura ntibagire icyo batinya.
