Mu kiganiro ,Lava Lava w’imyaka 28 yavuze ko yanyomoje ibi bihuha avuga ko akiri muri Wasafi kandi adateze kuyivamo vuba. Mu magambo ye yagize ati:“ Taarifa hizo hazina ukweli wowote. Mimi nipo kwenye familia ya Wasafi mwanzo hadi mwisho“ mu kinyarwanda “ Amagambo nkayo ntabwo ari ukuri , mbarizwa mu muryango wa Wasafi kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo.“
Lava Lava yakomeje avuga ko nubwo amaze iminsi adakora indirimbo , atigeze atekereza gusohoka muri Wasafi , yongeraho ko atagenda dore ko anyuzwe kandi yishimiye iterambere yagiriye muri iyo nzu ifasha abahanzi barimo Zuchu, Rayvanny watangije Label ye, Mbosso, Diamond Platnumz n’abandi bakorana bya hafi mu mishinga ya buri munsi.
Reba hano Itetemeshe ya Lava Lava na Bob Junior
Umwanditsi: Danny Rurema
