DRC: Joseph Kabila na Moïse Katumbi barakomanga kuri gereza

DRC: Joseph Kabila na Moïse Katumbi barakomanga kuri gereza

 Jul 3, 2023 - 07:17

Biravugwa ko Perezida wa DR-Congo Tshisekedi atewe ubwoba n'amatora ategerejwe mu Kuboza 2023 ibyatumye amakuru avuga ko Joseph Kabila na Moïse Katumbi baba bari hafi yo gutabwa mu gihome kugira ngo batazahatana nawe mu matora.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko bwamaze kunoza umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu cyo kimwe na Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ikinyamakuru Congo Intelligence cyanditse ko umugambi wo guta muri yombi aba banyapolitiki bombi wacuzwe n’Urwego rwahoze rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri RDC (DEMIAP) kuri ubu rushinzwe gucungira hafi ibikorwa bigamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Biratangazwa ko abayobozi bakuru ba DEMIAP n’abashinzwe umutekano bakora mu rwego rushinzwe iperereza (ANR) bamaze koherezwa mu ntara ya Katanga Kabila na Katumbi bavukamo.

Joseph Kabila na Moïse Katumbi bashobora kugezwa mu gihome 

Congo Intelligence na Africa News bavuga ko muri misiyo yajyanye bariya bantu muri Katanga harimo gushyira intwaro mu nzuri Joseph Kabila na Moïse Katumbi bafite mu gace ka Kashamata, kugira ngo haboneke impamvu yo kubata muri yombi. Ni misiyo ngo boherejwemo na Lt Gen Franck Ntumba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare.

Ibi biri kuvugwa mu gihe hari amakuru avuga ko Kabila yitegura kugaruka ku butegetsi mu gihe Katumbi yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu. Kugera ubu kandi hari abandi banyapolitike bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida Tshisekedi ashaka kohereza mu buroko Kabila na Katumbi 

Muri abo harimo: Salomon Kalonda wahoze ari umujyanama wa Moïse Katumbi, Colonel Col. Yuse wabaye umuyobozi muri polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kugirwa umuyobozi w’umutwe warindaga Joseph Kabila.

Abasesenguzi muri Politike y'ibiyaga bigari baremeza ko impamvu Perezida Tshisekedi akomeje guta muri yombi abakeba be biri mu rwego rwo gushaka kubikiza, kugira ngo hatazagira umukoma mu nkokora mu matora y’Umukuru w’Igihugu.