Rwanda Premier League yakomezaga Apr Fc na Police Fc zibona intsinzi

Rwanda Premier League yakomezaga Apr Fc na Police Fc zibona intsinzi

 Oct 31, 2021 - 15:58

Rwanda premier league amakipe mashya bayakiriye bayanyagira. Musanze Fc ihabwa isomo rya ruhago.

Umunsi wa mbere wa shampiyona wakomezaga nyuma yuko ku munsi wejo hari habaye imikino ya mbere.

Umukino wari witezwe na benshi ni Apr Fc yari yakiriye Gicumbi Fc .

Apr Fc yari yatangajeko igomba gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka naho Gicumbi Fc yari igiye gukina umukino wayo wa mbere nyuma yo gutwara igikombe cya shampiona y’icyiciro cya kabiri.

Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00

Apr yatangiye irusha Gicumbi Fc  ubonako isatira cyane.

Ntibyasabye igihe kinini kuko ku munota wa 28 Kwitonda Alain Bacca yaje kubona Penaliti ayitsinda neza ku ruhande rwa Apr Fc.

Intego za Apr Fc zasaga nkaho zitangiye kuba impamo ariko Gicumbi yatangiye kwirekura itangira gusatira gusa Apr Fc ikigarira neza.

Apr Fc n’ubwo itihariraga umupira yacungiraga ku makosa ikarema uburyo bwavamo igitego.

Ku munota wa 41 Bizimana Yannick yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Apr Fc ari nako igice cya mbere cyarangiye Apr Fc iyoboye umukino ku bitego 2-0 bwa Gicumbi Fc.

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga kuri Gicumbi Fc igerageza gushakisha ko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Apr Fc yari irimo kurushwa na Gicumbi mu guherekanya umupira yakomeje gucungira ku mipira yatakazwaga n’abasore ba Gicumbi hanyuma ikayibyazamo uburyo bukomeye ari nako iremamo ibitego.

Ku munota wa 53 cyatsinzwe na Nzotanga.

Gicumbi Fc yakomeje kwiharira umupira ariko itangira gusatira cyane kurusha mbere byaje kubyara umusaruro kuko ku munota wa 73 yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Leku Calvin.

Gicumbi yakomeje gusatira ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino kuko umukino warangiye ari ibitego 3 bya Apr Fc kuri 1 cya Gicumbi Fc.

Undi mukino wari urimo kubera I Ngoma kuri Stade y’ingoma wahuzaga Étoile de l’Est yari yakiriye Police Fc.

Ni umukino wari ufite igisobanuro ku makipe yombi haba Police Fc ifite umutoza mushya Frank Nutall ndetse no kuri Étoile de l’Est.

Ni umukino watangiye Police Fc iri mu mukino cyane kurusha Étoile de l’Est kuko ku munota wa 7 gusa Police Fc yari imaze gufungura amazamu igitego cyatsinzwe na Dany Usengimana.

Igice cya mbere kigiye kurangira Police Fc yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 44.

Igice cyambere kirangira ari ibitego bya Police Fc 2-0 bwa Étoile de l’Est yari iri murugo.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ikipe zombi zinganya imbaraga kuko nta nimwe yasatiraga cyane.

Umukino wakomeje kunganya imbaraga kugeza ku munota wa 89 Police Fc yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Iyabivuze oze.

Umukino urangira ari ibitego 3 bya Police Fc ku busa bwa Étoile de l’Est yari iri murugo ku mukino wa mbere mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24.

Indi mikino yabaga Musanze yahaye isomo Bugesera Fc iyitsinda ibitego 3-1

Ni ibitego byatsinzwe na Ikechukwu ku munota wa 3 kuri Penaliti. Ku munota wa 57 Eric Kanza naho Nsabimana Jean De Dieu uzwi nka Shaolini aritsinda.

Etincelles 0-0 Rutsiro Fc.