Iradukunda Jean Bertrand waciye mu makipe menshi yo mu Rwanda harimo Apr Fc yamureze, Isonga Fc , Bugesera Fc , Police Fc, Mukura Victory Sports yavuyemo yerekeza muri Gasogi United.
Iradukunda Jean Bertrand bakunda kwita Kanyarwanda yerekeje muri Botswana aho yasinye imyaka 2 muri Township Rollers, ikipe ifite ibikombe 16 bya Shampiyona yo muri Botswana ikaba ifite ibikombe 6 by’igihugu.
Iradukunda Jean Bertrand abaye umunya Rwanda wa mbere ugiye gukina muri iki guhugu.
Bamwe mu bamuherekeje harimo inshuti ye Sibomana Patrick bakinanye muri Apr Fc , Isonga, ndetse na Mukura Victory Sports.
Uyu musore yahagurutse mu Rwanda aho ari bubanze guhagarara muri Africa y’epfo akabona kuhava yerekeza I Gaborone muri Botswana.
