Ukraine-Russia: Abayobozi bakuru bakoze inama imbona nkubone

Ukraine-Russia: Abayobozi bakuru bakoze inama imbona nkubone

 Mar 10, 2022 - 12:17

Inama yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov wa Russia na mugenzi we Dmytro Kuleba wa Ukraine bahuriye muri Turkey kugirango bige ku bibazo by’intambara iri muri Ukraine. Ni inama bari bagaragiwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkey Mevlut, bwana Cavusoglu.

Ku munsi wa 15 Russia itangije intambara kuri Ukraine byeruye, umubare munini w’abaturage umaze guhunga abandi bava mubyabo.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bahuriye muri Turkey ahitwa Antalya, ni nyuma y’uko habaye inama ubugira gatatu ariko ntihagire igihinduka.

Ukraine yatangaje ko imaze gushyiraho uburyo ndwi bwo guhungisha abaturage inasaba Russia kuba yareka gutera ikoresheje uburyo bw’ikirere n’indege z’intambara, mu gihe abasaga miliyoni 2 bamaze guhunga.

Nubwo imyanzuro irambuye aba bombi yemeje itaramenyekana, hari bimwe byagiye hanze mu byo baganiriye.

Lavrov w’Uburusiya yashinjije ibihugu by’iburengerazuba kwitwara nabi muri Ukraine mu guha igihugu intwaro, abiburira ko ibyo barimo gukora bizagira ingaruka ku mutekano w’uburayi mu myaka iri imbere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Kuleba yavuze ku mwanzuro muzima bafashe ati “Iki kibazo cy’Uburusiya kirasaba abandi bantu”.

Lavrov w’ububanyi n’amahanga wa Russia yavuze ko mu gihe Ukraine yaba itemeye ibyo isabwa, nta kabuza ibitero by’Uburusiya ntibizarekera.

Avuga ko bari batanze agahenge k’amasaha 24 kugirango barengere inyungu z’abaturage bashakaga guhunga.

Nyuma y’ibi biganiro bitagize kinini bitanga, Perezida wa Finland Sauli Niinisto yavuze ko ku wa gatanu azaganira na Putin kugirango barebe ko bahosha intambara.

Ukraine yo irasaba Umuryango w’Abibumbye n’uwu Ubumwe bw’Uburayi guhagarika Russia mu gukoresha inzira y’ikirere hanyuma intambara yo kubutaka bakayirwanira.

Ukraine yatangaje ko igitero cy’Uburusiya giheruka cyahitanye abantu batatu, abandi bagakomereka.

UNICEF yo yatangaje ko Uburusiya birimo guhitana abana bato mu ntambara ya Ukraine.

Muri rusange ibiganiro byaba ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bagiranye, ntacyo byatanze kuko buri umwe yagumye ku ruhande rw’igihugu cye.