Robert Greene wanditse igitabo cy'amategeko 48 agenga ubutegetsi n'ingufu, akaba yaranditse aya mategeko nyuma yo kugenzura no gukora ubushakashatsi ku bategetsi bakomeye ndetse n'ibyamamare binyuranye mu isi.
https://thechoicelive.com/amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi
Ku bw'ibyo, bamwe mubo Greene yagendeyeho yandika iki gitabo harimo: Umwami wa Ethiopia Haile Selassie, Umwamikazi Elizabeth I, Niccolo Machiavelli, Sun Tzu n'abandi.
Igice cya kabiri cy'Amabwiriza wakurikiza niba ushaka kuyobora abandi:
6. Kora uko ushoboye umenyekane
Niba ushaka kuyobora abandi, kora uko ushoboye abantu bakumenye ku buryo aho uciye hose baza bakwiyegereza bashaka kumva ibyo uvuga.
Greene avuga ko buri kintu cyose gifatwa uko kigaragara kandi ibyo rubanda batakubonaho ibyo ntacyo biba bivuze.
Ku bw'ibyo rero kora uko ushoboye buri wese akwiteho kandi akwibonemo
7. Shaka abagukorera akazi ariko byose bikwitirirwe
Shaka abakozi b'abahanga n'inzobere bagukorere akazi, kuko ibyo bazakora byose ni wowe bizitirirwa.
Kuri iyi ngingo Greene asobanura ko abakozi bageze ku bikorwa by'indashyikirwa, igihe kiragera bakibagira kandi nawe ukora uko ushoboye bakibagirana, hanyuma ibyo bakoze bikakwitirirwa.
8. Abantu bagomba ku kugana baba babishaka cyangwa batabishaka
Iyo uri umutegetsi, ukaba ushaka ko umuntu akora ikintu runaka, ntukite ku kuba abishaka cyangwa atabishaka.
Niba ubona ari kujya impaka, mwereke ingano y'ibyo wamugabira aramutse abikoze, bizahita bimugamburuza.
Iyo uri umutegetsi uba ufite amakarita yose mu ntoki umwanya aba ari uwawe wo gukina iyo ushaka.
9.Erekana ibikorwa kuruta amagambo
Ibikorwa wagezeho kubera amagambo n'imbwirwaruhame zikomeye, ibyo bimara igihe gito kandi bigashavuza benshi.
Gererageza kumvisha abantu ibyo ukora ubicishije mu bikorwa, kuko ibikorwa ubwabyo birivugira kandi bikaramba igihe kirekire.
10. Jya kure abanyeshavu n'abanyamahirwe make
Iyo uri umutegetsi ushobora kugwa mu byago by'abandi kandi bitanakureba. Itarize kure abanyamahirwe make n'abandi bahora bababaye.
Kuri iyi ngingo Greene asobanura ko ushobora kugira ngo uri gutabara umuntu ubabaye kandi uri kwishyira mu rwobo.
Ati "ifatanye n'abishimye abandi ubareke kuko ibitekerezo by'amaganya n'agahinda, birandura cyane."
Robert Greene wanditse iki gitabo 48 rules of power turi gusobanura muri make, yihanangiriza abayobozi cyangwa se abashaka kuba abayobozi kutagira amarangamutima adafite ishingiro, avuga ko niba unabikoze ubikore mu mibare.
Iki ni igice cya kabiri tuzakomeza n'ibindi bice kugera aya mategeko yose tuyahetuye rimwe ku rindi.
https://thechoicelive.com/amabwiriza-wakurikiza-niba-ushaka-kuyobora-abandi
