Ubwongereza: Rishi Sunak yakoreye imihango yo Buhinde imbere y’ibiro bye

Ubwongereza: Rishi Sunak yakoreye imihango yo Buhinde imbere y’ibiro bye

 Oct 26, 2022 - 11:25

Rishi Sunak wabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mbere yo gutangira imirimo yakoze imihango gakondo yo mu Buhinde imbere y’ibiro bye.

Kuwa 24 Ukwakira 2022 nibwo uwahoze ari minisitiri w’imari, Rishi Sunak yatsindiye umwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yabaye kandi umuyobozi wa gatatu w’uyu mwanya mu byumweru birindwi biranzwe n’akajagari ka politiki n’ubukungu.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya mu matora ataragoranye, kuwa 26 Ukwakira 2022 Rishi Sunak ufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde yakoreye imihango gakondo y’idini ry’a Bahinde imbere y’ibiro bye 10 Downing Street.

Nkuko bigaragara mu mashusho , uyu mugabo w’imyaka 42 ukomoka mu Buhinde yagaragaye akura ibintu mu mufuka w’ipantaro arangije acana buji enye bivugwa ko bikunzwe gukorwa n’abo mu idini ry’aba-Hindu mu rwego rwo kwirukana imyuka mibi.

Ibi byatangiye kuvugwaho bitandukanye ndetse abenshi bamushimira ku kuba yaragumye ku idini gakondo aho kuba rukurikira izindi nk’abandi basanzwe bajya i Burayi n’America ugasanga biyambuye umwambaro gakondo bakayoboka ibyo batazi [ugiye iburyasazi azirya mbisi].

Rishi Sunak yabaye Minisitiri w’intebe muto wa mbere mu mateka y’Ubwongereza ndetse ufite inkomoko mu Buhinde , ku mugabane w’Aziya.Sunak agiye kuyobora Ubwongereza nyuma ya Lil Truss wategetse iminsi 45 yonyine.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)