Agahinda ka Sarkodie utaremeza abo ku ivuko!

Agahinda ka Sarkodie utaremeza abo ku ivuko!

 Aug 26, 2021 - 05:02

  Michael Owusu Addo  wamamaye nka Sarkodie yibitseho ibihembo birimo BET, akaba afatwa nk’umuraperi uri mu bakunzwe muri Afurika iyo ageze iwabo muri Ghana ntibamuha icyubahiro akwiriye nyamara no mu Bwongereza baramwubaha.

Sarkodie ukomoka muri Ghana , mu minsi ishize yari mu Nigeria mu rwego rwo kumurika album ye nshya yitwa “No Pressure” yasohotse mu kwezi kwa Munani gutangira. Muri Nigeria gahunda yari guhura n’itanzamakuru ryaho ndetse n’abafana be bo muri icyo gihugu, ikindi yagombaga kumvisha abahanzi kuri iyo album dore ko abarimo Davido, Rudeboy n’abandi bitabiriye icyo gitaramo “Listening party”.

 

Sarkodie yifuza ko iwabo bamufata nk'umuhanzi w'umunyabigwi

Mu kiganiro yahaye radiyo yitwa BeatFm kuwa kane tariki 19 Kanama aho umunyamakuru Dirisu Osikhena yabwiye Sarkodie ko abanye-Ghana batamuha urukundo nk’urwo bamugomba nyamara ari mu bazamuye umuziki w’icyo gihugu ku rwego mpuzamahanga.  Mu kumusubiza Sarkodie yavuze ko bamushyigikira ariko batamukunda nkuko bikwiye.

 Dirisu (umunyakuru) yakomeje yerekana ko Sarkodie adafatwa nkuko abigomba cyane cyane ko ari umwe mu bahanzi bujuje sitade yitwa Apollo isanzwe yuzuzwa n’ibyamamare nka Burna Boy n’abandi . Yakomeje yongeraho ko nubwo Sarkodie yatwaye ibihembo bikomeye nka BET  agakorana n’abahanzi mpuzamahanga ariko atakiriwe uko bikwiye mu gihugu cye. Ati:”Reba nk’uburyo abanya-Nigeria bakunda ndetse bagashyigikira abahanzi babo nka Wizkid , Davido cyangwa se Burna Boy! Kubera iki abanyeghana bo bataguha agaciro nka ko ukwiye?”. Mu magambo make Sarkodie yamusubije ko “aka kanya uri gutuma mbura icyo mvuga kuko ibyo nakavuze byose uri kubimvugira“.

 

Ibi byateje impagarara Ku banyagihugu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko ntaho yabeshye abandi bati” ni amatakira ngoyi”. Nyamara Sarkodie nubwo yavuze ibi ntibyamubujije kwemeza ko Ghana ifite impano nyinshi kandi zikomeye nka Kidi ukunzwe na benshi muri iyi minsi mu ndirimbo One man na Touch it .

 

Sarkodie yakuze yifuza kuba umuganga ngo azabashe gufasha abantu. Yize amashuri kugeza muri kaminuza kuko umuryango yabagamo wafataga umuziki nk’ibintu byo kwishimisha. Muri kaminuza yize “Graphic design”. Obrafour wamamaye muri Ghana kubera kurapa muri “Twi” ni narwo rurimi gakondo rwabo ndetse na Jay-Z nib o afatiraho urugero rw’ibyo akora byose.

Reba Sarkodie ari kumenyekanisha "No Pressure"

Umwanditsi: Danny Rurema