2024 indege ziratangira kuguruka mu Bugesera-Perezida Kagame

2024 indege ziratangira kuguruka mu Bugesera-Perezida Kagame

 May 23, 2023 - 05:19

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame uri i Doha muri Qatar yatangaje ko bitanze umwaka wa 2024 indege ziraba zatangiye kuguruka ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera.

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa 22 Gicurasi, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu itegurwa na Qatar, akaba yakiriwe n’Umuyobozi wa Qatar Airways.

None ku wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi, nibwo iyi nama yateranye aho irayoborwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze i Doha muri Qatar 

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yitabiriye, akaba yatangarijemo ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizatangira gukoreshwa mbere y’uko umwaka utaha wa 2024 urangira.

Yavuze ko iki cyizere gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu bwubatsi aho imirimo y’icyiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga igeze hafi kuri 70%.

Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera 

Akaba kandi yashimangiye ko ubufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu bwikorezi bwo mu kirere buri ku rwego rushimishije.

Ubwo bufatanye bukaba buri hagati ya Sosiyeti y'indege ya Rwanda Air ndetse na Qatar airways.

Iyi nama y'iminsi itatu ikaba yitabiriwe n’abantu bagera ku 2000 ndetse muri bo 1000 ni abaturutse hanze ya Qatar.

Perezida Kagame i Doha muri Qatar