Ibintu ugomba kwitaho mu gihe usaba akazi cyangwa ukareka ako ufite

Ibintu ugomba kwitaho mu gihe usaba akazi cyangwa ukareka ako ufite

 Sep 23, 2023 - 21:10

Nubwo muri ibi bihe akazi kabuze hafi mu isi yose, ariko kandi hari ibintu ugomba kugenderaho usaba akazi, ibyo bintu byaba bituzuye ukakareka kuko ntaho kakugeza cyangwa se niba hari nako ukora ugatangira gushaka akandi.

Muri ibi, kimwe mu bibazo byugarije ibihugu, ni ibura ry'akazi cyane mu rubyiruko. Ibi bituma aba bafatwa nkahazaza ha muntu bishora mu ngeso mbi kubera ubushomeri. Mu isi yose mu 2022, abasaga miliyari 3.32 nibo bari bafite akazi mu barenga miliyari 8 zituye uyu mubumbe.

Ku rundi ruhande, abarenga miliyoni 235.21 mu isi yose nabo nta kazi bagiraga mu 2022. Ni mu gihe mu Rwanda muri uyu mwaka ubushomeri bwari kuri 13.01%. Hano nituvuga abantu bari mu bushomeri cyangwa abafite akazi wumve abari hagati y'imyaka 18-64, kuko ari yo myaka ahenshi mu isi bafata nk'imyaka yo gukora.

Nubwo ariko kandi bigaragara ko ikibazo cy'akazi ari ingorabahizi, hari n'umubare mu nini w'abantu bakora akazi iteka bakagaragaza ko batakishimiye. Ku bw'ibyo hari ibintu bitatu by'ingenzi ugomba kwitaho mu gihe uri mu kazi cyangwa se ushaka kugasaba.

1. Akazi kagomba kukurinda kunanizwa n'ubuzima mu buryo bwihariye: Mu gihe ukora akazi ariko ukaba utajya uruhuka uhora unanijwe n'akazi ukora ndetse ukirirwa ukora utundi tuntu kugira ngo bucye kabiri, ako kazi ntakazubuza ushake uburyo wagahindura.

Ikindi ntuzajye kwaka aka kazi ubibona ko utazigera uruhuka nabusa uhora unanijwe nako ndetse kandi ikizakubwira ko ako kazi atari keza ni uko nta wundi muntu uzaba ashaka kugakora.

2. Akazi kagomba kukurinda utugeso tubi kandi duto duto mu buzima: Niba ufite akazi, kagomba kukurinda utugeso duciriritse turimo: Nk' uburaya buciriritse, ubunyoni bwa hato na hato, ububeshyi budashinga ndetse n'ubundi bubandi budafashije.

3. Akazi kagomba kukurinda kurarikira ibintu bitari binini cyane: Mu buzima buri wese ku rwego rwe agira ibyo ashamadukira akumva yabigura, ariko kandi niba witwa ko ufite akazi ukaba utabasha kwigurira ibintu by'ibanze uhora wifuza nka telefone, gutembera ahantu hadashamaje ndetse n'ibindi, ako kazi nta kabuza ushake uko ugahindura.

Muri rusange nubwo hari n'ibindi bintu byinshi ugomba kugenderaho mu gihe usaba akazi runaka, ariko kandi ibi ni bimwe by'ingenzi ugomba kuzirikana. Kuba akazi karabuze ntibivuze ko wakora akazi udakunze ukazarinda ukagwaho nubwo Abanyarwanda bavuga ko akazi kabi kakugeza ku keza.