Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Turukiya

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Turukiya

 Jun 3, 2023 - 08:42

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bari muhango w'irahira rya Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan uheruka kwegukana Manda shya mu matora.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, Istanbul muri Turukiya, abakuru b'ibihugu banyuranye mu Isi bitabiriye umuhango w'irahira rya mugenzi wabo w'iki gihugu Recep Tayyip Erdogan.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari mu bitabiriye uyu muhango hamwe n'abarimo Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, uw' Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, uw'Armenia Nikol Pashinyan, uwa Pakistan Shahbaz Sharif, ndetse n'uwa Libya Abdul Hamid Dbeibah.

Abakuru b'ibihugu bitabiriye irahira rya  Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan

Erdogan ku myaka 69 akaba arahiriye Manda y'imyaka itanu nyuma yo kwegukana intsinzi y'amajwi 52.14 mu cyiciro cya kabiri cy'amatora yahigitsemo uwo bari bahanganye Kemal Kilicdaroglu.

Perezida Erdogan akaba amaranye ubutegetsi imyaka 20 muri iki gihugu, dore ko kuva mu 2003 yari Minisitiri w'intebe.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan 

Mu gihe Erdogan arimo kurahira magingo aya, Umunyabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg nawe akaba nawe yaje muri iri rahira.

Tugarutse gato ku Rwanda, Turukiya ikaba ifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ndetse iki gihugu kiba gifite ibigo bikomeye mu by’ubwubatsi birimo n’ikitwa SUMMA kiri kubaka Stade Amahoro ndetse n’izindi nyubako.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ubwo yari ageze muri Turukiya 

Ikindi kandi Sosiyeti y'u Rwanda ya Rwandair ifitanye amasezerano y’imikoranire na Turkish Airways mu bufatanye mu by’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bukoresha ikirere.