Busta Rhymes yatangiye kwamagana agapfukamunwa

Busta Rhymes yatangiye kwamagana agapfukamunwa

 Aug 25, 2021 - 03:24

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwandu bushya bwa Delta buri gufata intera ku buryo inzego zishinzwe ubuvuzi ziri gusaba abaturage kwikingiza no gukomeza kwambara agapfukamunwa nubwo hari abatabikozwa.

Umuraperi Trevor George Smith Jr. uzwi nka Busta Rhymes w'imyaka 49  yagaragaye mu mashusho ari kwamagana ikoreshwa ry’agapfukamunwa. Guhera mu kwezi kwa gatatu mu 2020, Abanyamerika bategetswe kwamba udupfukamunwa. Kugeza nubu baracyasabwa kutwambara.

Byatangiye ku wa mbere tariki 23 Kanama 2021, uyu muhanzi yifashe amashusho ubwo yari mu gitaramo. Yavugaga ko arambiwe kwambara agapfukamunwa. Ati:’’Amezi 15 arahagije, dukeneye impinduka, murekere aho gutwara ubwisanzure bw’abasivile, turashaka kongera kubaho nkuko twahoze”.

Yakomeje avuga ko kubaho ari impano y’Imana ku buryo nta muntu ufite uburenganzira bwo kubuza undi guhumeka. Yakomeje ati:’’benshi ntimubyakira neza ariko udupfukamunwa turaga…s…w…era”. Uyu muhanzi yanabwiye abari bitabiriye igitaramo ko adashobora kubaririmbira akambaye. Ati:’’Ntiwarya ukambaye, ntiwabona mugenzi wawe aseka mu gihe mutwambaye, bafana banjye mukuremo mutujugunye ndashaka kubabona mwishimye”.

Busta yasabye imbabazi

Nyuma yo kubona ko yivanze mu bibazo bya politiki yahise asaba imbabazi kuko kwambara agapfukamunwa ari amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ubuzima. Nyuma yanditse ati:”Mumbabarire nivanze mu bucucu bwa politiki ariko twagombaga kuganira tukungurana ubumenyi”. Ni igitaramo cya kabiri akoze ari kumwe n’abafana be mu gihe cy’amezi 15 hagiyeho ingamba zikarishye zo kwirinda Coronavirus.

Muri Amerika muri Leta zimwe na zimwe bategeka abantu kwambara udupfukamunwa. Hari n’aho basaba ko uwinjira ahantu hari abantu benshi agomba kwerekana ko yafashe doze ya mbere y’urukingo. Busta akimara kunenga ayo mabwiriza bamwe baramwibasiye bamwita umuntu wirengagiza ibihe bikomeye bavuyemo. Icyokora hari abamushimiye gutinyuka kuvuga kuri iyo ngingo.