Urugaga rw’abahanzi nyarwanda (Rwanda Music Federation) rwakeje Platini wasinyanye na sosiyete yo muri Nigeria igiye kumufasha mu bikorwa bye bya muzika. Rukaba rwaramusabye guharurira inzira abandi bahanzi nyarwanda.
U Rwanda rwakoze ibishoboka byose rwagura amarembo ruhamya ububanyi n'amahanga bituma Umunyarwanda aho ajya hose agenda yemye! @NemeyePlatini komeza uduhagararire neza kd twizeye ko umuziki w'uRwanda aho usiga uhashinze imizi ugaharurira inzira n'abandi. Urabe #Umuranga w'uRwanda pic.twitter.com/zLFgymaHRT
— Rwanda Music Federation (@music_rwanda) August 3, 2021
Ni amasezerano yashyizeho umukono ku ya 3 Kamena 2021 I Lagos muri Nigeria. One Perecent International MGT ifite amashami muri Afurika y’epfo, Abidja, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Iyi sosiyete izateza umuziki we imbere ariko inakorane bya hafi na Kina Music isanzwe ifasha Platini.

Umushoramari Bond ni we wasinyishije Platini
