Isaha yo gutaha yashyizwe saa moya naho gutangira ingendo bishyirwa saa kumi za mu gitondo.
Ibikorwa byose byemerewe gufunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kandi izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki 23 Kamena 2021 zongere kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri. Ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’intara zirabujiwe ndetse izihuza uturere zirabujijiwe.

Iyi myanzuro yemeje ko ibirori by’ubukwe, imihango yo gusaba, ishyingirwa rikorewe mu buyobozi bwa Leta no mu nsengero byasubitswe.


