DRC yasizoye nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame

DRC yasizoye nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame

 Apr 18, 2023 - 06:19

Leta ya DR-Congo yariye karungu nyuma y'ijambo rya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangaje kuri M23, ubwo yari muri Bénin.

Mu mpera z'icyumweru twasoje, nibwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin.

Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu kiganiro n'Abanyamakuru hamwe na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon, akaba yarabajijwe ku kibazo cy'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo.

Ubwo yasubizaga kuri iki kibazo, akaba yaravuze ko ikibazo cy'u Rwanda na DRC atari M23, ati "Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize."

https://thechoicelive.com/ikibazo-cya-m23-kiranduta-perezida-paul-kagame

Perezida Kagame akaba yaravuze ko ikibazo gifite imizi mu bukoloni, igihe bakataga imipaka, bityo iki kibazo kimuruta ubwe, ndetse kikaruta na Perezida Tshisekedi.

Ni iki Leta ya Congo itangaza kuri iyi mvugo 

Kuri izi mpamvu rero, Abayobozi ba DR Congo nti bakiriye neza aya magambo ya Perezida Paul Kagame, aho yahise azamura uburakari muri bo.

Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo abinyujije ku rubuga rwa Tweeter, yavuze ko amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Benin ku ngingo ireba M23, ari ibintu bihabanye n’amategeko ndetse ko ari ubushotoranyi bushya.

Ikindi kandi Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko Perezida Kagame ariwe waremye imitwe yose y’Abanye-congo bavuga Ikinyarwanda uko yagiye ikurikirana.

Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo

Ati: “Icyo atavuze ni uko ari we nkomoko y’umutekano mucye muri DR Congo.Niwe waremye RCD, CNDP, M23. Icyo atagomba kwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”

Nubwo Patrick Muyaya yatangaje ibi, ariko akaba yanze gukomoza ku kibazo cy’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakunze kwicwa, gusahurwa imitungo ,guhezwa no kwimwa uburenganzira bwabo mu gihugu  cyabo kandi ibi bikaba bizwi na bose.

Ikindi kitakirengagizwa, nubwo Muyaya yageretse iby'imitwe y'itwaje intwaro mu gihugu cye ku Rwanda, harimo ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi i Mahanga, izo mpunzi akaba ari nazo zavuyemo M23.

Nta kabuza, umwuka mubi uzakomeza gututumba hagati y'ibihugu byombi mu gihe abategetsi bombi batari bicara ngo bacoce ibibazo nta guca ku ruhande.