Ruger yakoze amateka muri Uganda, harimo no kuriza abakobwa b’ikimero-Videwo

Ruger yakoze amateka muri Uganda, harimo no kuriza abakobwa b’ikimero-Videwo

 Feb 14, 2022 - 11:32

Igitaramo cya Ruger muri Uganda cyagombaga kuba taliki 12 Gashyantare ariko kikaza kwimurwa kikaba 13 Gashyantare, cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi igizwe n’urugano rwe n’inkumi z’ikimero

Mu ijoro  rya taliki 13 Gashyantare 2022 nibwo Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger mu ndirimbo zirimo ‘Bounce’, ‘Dior’ ‘Snapchat’ n’izindi, ahitwa Dungu Resort, Munyonyo muri Uganda yaraye ataramiye abiganjemo urubyiruko rw’abasore ndetse n’inkumi z’ikimero.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ko kizaba taliki 12 Gashyantare ariko polisi yo muri Uganda itangaza ko kitakibaye kubera ko abateguye  iki gitaramo ba (East Meets West) batari bafite ubushobozi bwo kucyakira neza no gucunga umutekanao w’abakitabira.

Cyaje gukomorerwa maze Ruger uri mu bahanzi bagenzweho aririmbira abanya Uganda bari bagiye kumureba. Uyu muhanzi ukunzwe cyane yaririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Bounce, Dior, Snapchat n’izindi.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akabwira abafana be ati “Niba ukunda Ruger, vuga uti Aaah!”

Hanyuma bose bakavugira rimwe bati “Aaah!”. Aka kajambo akunze kugatangiza mu ndirimbo ze nyinshi.

Usibye ibyo kandi ni igitaramo Ruger yagaragayemo abwira abashinzwe umutekano we (Bouncers) ngo baterure bamwe mu bakobwa bari barimo kurira bashaka kumukoraho, maze aba Bouncers baterura abakobwa bagera kuri batatu bose bamukoraho aho gutuza abubwo akaba aribwo barira kurushaho kubera amarangamutima.

Ruger witegura kuza gutaramira abanyarwanda kuwa 19 Gashyantare 2022 mu gitaramo kitwa ‘Drip city’ yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati “Ndashima Imana kubyo irimo kunkorera ndetse ndashima abafana bange (Ruger Nation) muherereye muri Africa kugeza ku isi yose, kubwo kunkundira umuziki n’uko nteye. Uganda , twagize ijoro ridasanzwe turi kumwe kandi mbafite ku mutima mu buzima. Ndabaramukije abanya Africa mwese”.

View this post on Instagram

A post shared by MR DIOR (@rugerofficial)

Ifoto ya Ruger ateze moto (Boda boda) yakomeje kuvugisha benshi

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Dore uko Ruger yari yishimiwe muri Uganda

Reba Bounce ya Ruger iri muzatumye amenyekana