Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni uheruka kuzamurwa mu ma peti ya gisirikare akavanwa kuri Lt General, agahabwa General yuzuye, yarase amashimwe mugenzi we Gen James Kabarebe, usanzwe ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame, avuga ko ariwe musirikare umurusha urugamba n’ubwo ari inshuti ye.
Uyu mugabo uzwiho kutajya aripfana, ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mu buzima bwange, hari umu jenerari umwe undenze. Izina rye ni Gen James Kabarebe. Niwe musirikare wenyine undenze, Ariko ubu turi inshuti, ntitujya tuvuga kubyo kurwana, abayobozi bacu bashyizeho amahoro”.
View this post on Instagram
Uyu mugabo kandi avuze ibi nyuma yo gutangaza ko abantu bakomeye mu buzima bwe ari batatu gusa aribo se umubyara Perezida Yoweli Museveni, Perezida Paul Kagame yita nyirarume ndetse na Yezu kiristu, umwana w’Imana.

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Gen James Kabarebe.

Gen Muhoozi Kainerugaba nyuma yo kuvuga ko abo bantu aribo bonyine bakomeye, nibwo yahise avuga ko umusirikare umurusha ari Gen James Kabarebe gusa.
