Arsene Wenger yamaze kugaragaza icyifuzo cye muri FIFA ku gikombe cy'isi

Arsene Wenger yamaze kugaragaza icyifuzo cye muri FIFA ku gikombe cy'isi

 Sep 5, 2021 - 04:49

Arsene Wenger wamenyekanye cyane ubwo yari umutoza w'ikipe ya Arsenal ndetse asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA yamaze gutangaza ko ashaka ko igikombe cy’isi kizajya kiba nyuma y’imyaka 2 uhereye muri 2028.

Arsene Wenger kuri ubu ufite inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe iterambere zibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship). Nyuma y'imyaka ibiri guhera muri 2028 mu gihe byari bimenyerewe ko iki gikombe cyakinwaga hashize imyaka ine.

Arsene wenger uherutse mu Rwannda ubwo yari yitabiriye inama  yabereye muri Kigali Serena Hotel. Mu bandi bitabiriye iyo nama harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino aho bibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship). Hari izindi nkuru igaruka kuri uyu musaza w'imyaka 71 wabajijwe niba yagaruka gutoza Arsenal iri mu kangaratete ahakana yeruye ko ibyo yayihaye bihagije. Ati:"Ubu ndi umusaza w'imyaka 71, nahaye Arsenal ibyo nayigombaga byose, ubu ndi umufana usanzwe". Uyu munyabigwi yanakomoje ku kuba Cristiano Ronaldo yaragarutse muri Manchester United avuga ko bitari bikwiriye. At:"Biriya ni amarangamutima y'abayobora ikipe kuko uriya si we bari bakwiriye kugura". 

Umwanditsi: Blackcat Thierry