Ukraine-Russia: Inama ya gatatu irarimbanyije

Ukraine-Russia: Inama ya gatatu irarimbanyije

 Mar 7, 2022 - 13:43

Intumwa za Ukraine n'iz’Uburusiya zongeye guhurira mu gihugu cya Belarus, kugirango bahoshe intambara imaze iminsi 12. Ni inama ibaye ku nshuro ya 3 kuko iza mbere ntacyo zamaze.

Kugeza ubu ibiganiro birarimbanyije, intumwa za Ukraine n'iz’Uburusiya zongeye guhurira mu gihugu cya Belarus ubugira gatatu kugirango higwe icyatuma intambara ihosha.

Inama zose zari zabaye, nta mwanzuro muzima zari zasize usibye agahenge ka hato na hato kagiye kazamo, kugirango abaturage babashe guhunga.

Bimwe mu byo Uburusiya bwatanzemo igitekerezo ngo bwasabye Ukraine guhungisha abaturage bakajya muri Poland cyangwa se bakajya mu burusiya na Belarus gucumbikirwa ariko intambara ntihagarare kuko ibyo bwasabye Ukraine bitarashyirwa mu bikorwa.

Iki gitekerezo Ukraine yagiteye utwatsi hakiri kare, ivuga ko Uburusiya bugomba guhagarika intambara ntacyindi yifuza.

Ukraine yavuze ko Uburusiya bwafashijwe na Belarus kubona aho buca bubatera, bityo nta muturage w’icyi gihugu wahungira muri ibyo bihugu byombi.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/ukraine-russia-intambara-irahagaze-byagateganyo

https://www.thechoicelive.com/russia-ukraine-inama-ya-kabiri-yasize-mwanzuro-ki