Inteko ishinga amategeko ya Uganda yakomeje kwemeza amategeko akomeye yo kurwanya abaryamana bahuje igitsina ndetse n'amande akarishye nyuma yuko Perezida Yoweri Museveni asabye ko ingingo zimwe na zimwe ziva mu mategeko y'umwimerere zavaho.
Nubwo hari ubugororangingo bune buri gukorwa, umushinga w'itegeko ugumana ingamba nyinshi zikaze z'amategeko yemejwe muri Werurwe 2023.
Amwe muri ayo mategeko harimo: igihano cy'urupfu ku bikorwa bimwe na bimwe by’abahuje ibitsina ndetse n’igifungo cy’imyaka 20 kubera kwamamaza abaryamana bahuje ibitsina.

Inteko Nshingamatego ya Uganda iri gutora Amategeko akaze y'ababana bahuje igitsina
Ikindi kandi abantu basabwa gutanga amakuru y'abaryamana bahuje ibigitsina, kutabikora bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu cyangwa ihazabu ingana na miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda (£ 2,150).
Nkaho ibyo bidahagije, umuntu wese “wemera nkana ko amazu ye akoreshwa mu bikorwa byo kuryamana kw'abahuje igitsina” ashobora gufungwa imyaka irindwi.
Perezida Museveni ahagaze hehe kuri iyi ngingo ?
Mu kwezi gushize, Perezida Yoweli Museveni yasubije umushinga w'itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko, asaba abadepite gukuraho inshingano zo gutanga raporo no gushyiraho ingingo yorohereza “gusubiza mu buzima busanzwe” ababana bahuje ibitsina.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda
Kuri iyi ngingo, Perezida Museveni, utavuga rumwe n’uburenganzira bw'avabana bahuje igitsina (LGBTQ +) yashimye abadepite kuba "banze igitutu cya bagashakabuhake".
Ni iki amahanga avuga kuri iri tegeko?
USA, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’amasosiyete akomeye mu isi, yamaganye uyu mushinga, kandi Guverinoma y’Amerika yavuze ko irimo gusuzuma ingaruka z’iri mu itegeko ryegereje ku bikorwa muri Uganda ndetse no guhagarika gahunda inkunga ibikorwa bya virusi itera SIDA.
Naho kandi, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko iri tegeko ryashyizweho “ritangaje kandi rivangura”.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu, Volker Türk
Mu kwezi gushize, itsinda ry’Abahanga n’Abashakashatsi bakomeye baturutse muri Afurika ndetse no ku isi yose basabye Perezida Museveni guhagarika uyu mushinga, bavuga ko "kuryamana kw'abahuje igitsina ari ibintu bisanzwe by’imibonano mpuzabitsina y'abantu."
Perezida niwe usigaje kwemeza iri tegeko
Perezida Museveni afite iminsi 30 yo gushyira umukono kuri iri tegeko hanyuma agasubira mu Nteko kuyasubiza kugira ngo ayasubiremo neza, cyangwa ayahagarike, narangiza abimenyeshe inteko ishinga amategeko.
Uyu mushinga w'itegeko ariko, uzatorwa mu mategeko utabanje kubiherwa uruhushya na Perezida aramutse asubije mu nteko ku nshuro ya kabiri.
Inteko Nshingamatego ikomeye kuri iri tegeko
Anita Annet Among Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati: “Uyu munsi, Inteko Ishinga Amategeko yongeye kwinjira mu bitabo by’amateka bya Uganda, Afurika ndetse n’Isi, kubera ko yize neza ikibazo cy’abahuje ibitsina, ikibazo cy’imyitwarire, ejo hazaza h’abana bacu , no kurengera imiryango."

Anita Annet Among Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda
Akaba yasabye Abadepite “gukomeza gushikama” mu byo biyemeje, yongeraho ko “nta terabwoba iryo ari ryo ryose rizabatera kuva mu byo bakoze. Ati "Reka duhagarare dushikamye."
Ni Abaryamana bahuje igitsina muri Uganda batangaza
Clare Byarugaba, uvugira Abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ +) i Kampala, yavuze ko umushinga w'itegeko uteje impungenge. Yanditse kuri Twitter agira ati: "Umushinga w'itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina ni akaga, usubiza inyuma kandi wuzuye urwango, ikindi kandi uzateshwa agaciro mu rukiko, kuko ibi ntabwo biri mu bitabo by'amateka ya Uganda."

Clare Byarugaba, uvugira Abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ +) i Kampala
Flavia Mwangovya Umuyobozi wungirije wa Amnesty International, yagize ati: “Perezida wa Uganda agomba guhita ahagarika iri tegeko kandi agafata ingamba zo kurengera uburenganzira bwa muntu ku bantu bose, hatitawe ku mibonano mpuzabitsina cyangwa ku gitsina."

Flavia Mwangovya Umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Uganda
Akomeza agira ati "Amnesty International irahamagarira kandi Amahanga gushyira igitutu byihutirwa kuri Guverinoma ya Uganda kurengera uburenganzira bw'abantu ba LGBTI muri iki gihugu."
Magingo aya hari kwibazwa niba koko Perezida wa Uganda Yoweli Museveni arashyira umukono kuri iri tegeko mu gihe amahanga akomeje gushyira igitutu kuri Guverinoma ye kugira ngo ihagarike ibyo kwemeza iri tegeko.
