Amatwara mashya y'umutoza Xavi muri FC Barcelona ateye ubwoba

Amatwara mashya y'umutoza Xavi muri FC Barcelona ateye ubwoba

 Nov 11, 2021 - 11:50

Mu rwego rwo kugarura ikipe ku gasongero, umutoza mushya wa FC Barcelona Xavi yashyizeho amategeko akarishye.

Umutoza mushya wa FC Barcelona nta gihe cyo guta afite. Niyo mpamvu mu rwego rwo kugarura ikipe ku murongo yahise ashyiraho amategeko icumi mashya agomba gukurikizwa.

Xavi aje mu ikipe ya FC Barceona asimbura Ronald Koeman wirukanwe. Yasanze ikipe itameze neza na gato. Yashyizeho ayo mategeko mu rwego rwo kuyizahura nk'uko bitangazwa na AS.

             Umutoza Xavi mu myitozo ya FC Barcelona, (twitter Barcelona)

Dore uko ayo mategeko ateye:

1) Abakinnyi bagomba kugera ku kibuga isaha nigice mbere 'imyitozo.

2) Abo muri staff bagomba kugera ku kibuga amasaha abiri mbere y'imyitozo.

3) Abakinnyi bagomba gufatira ifunguro rya sasita ahakorerwa imyitozo

4) Amande yagarutse

5) Amande azikuba kuwasubiyemo ikosa.

6) Kugera mu rugo mbere ya saa sita z'ijoro mu gihe umukino uri mu masaha 48 akurikira.

7) Ugomba gukora cyane ngo ubanze mu kibuga.

8) Kureka ibikorwa bitagize aho bihuriye no gukina.

9) Kureka ibikorwa byashyira ubuzima mu kaga.

10) Umukinnyi agomba gusigasira isura ye mu kibuga no hanze yacyo.

Nk'uko Xavi yazaniwe kuzahura ikipe yatangiye ashyiraho amabwiriza asa n'ayo bagenderagaho agikina muri Barcelona nk'amasaha yo kugera ku kibuga.

Ku bwa Ronald Koeman amabwiriza yavugaga ko umukinnyi ahagera habura byibuze igice cy'isaha ngo imyitozo irangire ariko Xavi yongeyeho isaha.

Kandi byari amahitamo y'umukinnyi niba nyuma y'imyitozo yajya kurya iwe cyangwa yarira ku kibuga ariko Xavi we yabigize itegeko ko bagomba kurira kuri Cuitat Esportiva.

Xavi yizera ko imirire myiza izafasha abakinnyi be kumera neza cyane kandi bikabarinda kuvunagurika nk'uko asanze abenshi baravunitse.

Kuva Luis Enrique yava muri FC Barcelona ntago hari hakiriho itegeko ryo gucibwa amande.Ubu uzajya akererwa imyitozo azajya atanga amayelo ijana ashobora kwikuba inshuro nyinshi bitewe nuko uhora ukererwa.

Abakinnyi babwiwe ko bagomba kureka ibikorwa byabo bitagize aho bihuriye no gukina.Ubwo aho bavugaga cyane ku birori n'ibindi byo kwishimisha.

Kandi niba Barca ifite umukino mu minsi ibiri iri imbere nta mukinnnyi wemerewe kugeza saa sita z'ijoro atarataha iwe.

Ibikorwa byagiye bihagarikwa harimo nk'amagare akoresha umuriro, mu rwego rwo kwirinda imvune ndetse Pique yahagaritse ibiganiro yari kuzatanga kuri televiziyo.

                Amagare akoresha amashanyarazi nayo yabujijwe, (Instagram Braithwaite). 

Aya mabwiriza uzayarengaho ashobora guhura n'ibibazo bishobora no kubamo kuba amasezerano ye yaseswa.

Amategeko abiri ya nyuma ya Xavi ni arebana n'isura n'imyitwarire y'abakinnyi be.

Xavi avuga ko abakinnyi bakwiye kuba urugero rwiza mu myitwarire ndetse bakitwara neza ku bafana babo.

Xav yizera neza ko aya mabwiriza mashya azazahura ikipe ya FC Barcelona yakiniye akaba agiye kuyitoza ndetse akaba yabafasha kugaruka ku gasongero.