Mu ijoro ryo kuri uyu 17 Gicurasi 2023, u Burusiya bwakoze igitero cya misile kunshuro ya cyenda kuri Kyiv muri kuno kwezi, aho kibanze mu bice binyuranye by'uyu mugi.
Nk'ibisanzwe u Burusiya bwakoresheje indege na drone z'ubwiyahuzi kugira ngo bagabe icyo gitero.
Meya wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko ibiturika byumvikanye mu bice binyuranye harimo:Darnytskyi, Dnipro ,Zhytomyr, Kirovohrad, Cherkassy ndetse na Dnipropetrovsk.
Abakuriye igisirikare i Kyiv bavuga ko nubwo ibyo bisasu byarashwe, ariko ibyinshi byahanuwe.
Ibi kandi bije bikurikira ibindi bitero bikomeye u Burusiya bwakoze ku wa Kabiri.

Ku nshuro ya Cyenda muri uku kwezi u Burusiya bwongeye kugaba igitero kuri Kyiv
Tugarutse kuri Meya Klitschko, mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko ubwo u Burusiya bwarasaga misile, hahise haduka umuriro mu igaraje ryo mu karere ka Darnitsya kari ku murwa mukuru Kyiv, ariko ko ntawakomeretse.
Hagati aho, ejo ku wa gatatu, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yahuye n'intumwa y'Ubushinwa i Kyiv Li Hui bumvikaba ko ibihugu byombi (Ubushinwa na Ukraine) ko bigomba kubahana.
Icyakora Kuleba yavuze ko niba u Bushinwa bushaka kubunga n'u Burusiya hatagomba kuzamo kubaharira ubutaka bwabo.
Ni mu gihe u Bushinwa bukomeje gukora ibishoboka ngo bwunge impande zombi, ariko n'abakuru b'ibihugu by'Afurika 6 nabo bitegura kuganiriza impande zombi.
