DRC:Umugaba Mukuru w'Ingabo za EAC yaragambaniwe

DRC:Umugaba Mukuru w'Ingabo za EAC yaragambaniwe

 Apr 29, 2023 - 01:50

Maj Gen Jeff Nyagah wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za EACRF ziri muri DRC nyuma yo kwegura, Leta ya Congo iri kwigamba ko ariyo ibyihishe inyuma, ari nako umusimbura yagiye kumugaragaro.

Ku wa Kane tariki ya 27 ni bwo Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki amumenyesha ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano yari afite muri Congo-Kinshasa.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru yagaragaje zatumye yegura hakaba harimo izijyanye n’umutekano we wasaga n’uri mu byago ndetse no kuba Guverinoma ya Congo itatangaga ibisabwa ngo izi ngabo zisohoze inshingano.

Nyamara nubwo Mej Gen Jeff Nyagah yatanze impamvu zatumye yegura, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko ari yo yagize uruhare mu gutuma yirukanwa; gusa bikitwa ko yeguye.

Mej Gen. Jeff Nyagah weguye ku mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za EACRF ziri muri DRC 

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa utashatse ko amazina ye ajya hanze yasobanuye ko Maj Gen Jeff Nyagah "Yari yarabaye umuntu wa hafi wa M23, ndetse ari n'umunebwe kuri terrain."

Akomeza agira ati "Amafoto n’amashusho yerekana uko ibintu byari byifashe i Kibumba na Rutshuru arasobanutse. Yakuwe mu nshingano ze ku busabe bwa RDC, mu kwirinda gukoza isoni, tuvuga kwegura mu buryo bwa dipolomasi."

Ikindi kandi mu byo Gen Nyagah yazize, harimo kwanga gushora Ingabo za EAC mu mirwano na M23, ndetse no kuba aherutse gutangaza ko abarwanyi b’uyu mutwe badakwiye kujya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bagenzuraga.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za EACRF mushya yamenyekanye 

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, nyuma yo kwakira ubwegure bwa Maj. Gen. Nyagah, kuri uyu wa 28 Mata 2023, akaba yahise amuha inshingano nshya zo kuyobora ingabo z’igihugu cyabo zikorera mu gice cy’Uburengerazuba, West Command.

Dr Ruto yanashyizeho umusimbura wa Maj. Gen. Nyagah ku buyobozi bukuru bwa EACRF, uyu akaba ari Maj. Gen. Alphaxard Muthuri Kiugu wari usanzwe ari mu bagize inama y’ubutegetsi ya koperative y’igisirikare ishinzwe kubika inguzanyo, DESACCO.

Maj. Gen. Alphaxard Muthuri Kiugu wabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo za EACRF muri DRC

Umuyobozi Mukuru wa EACRF arakomeza kungirizwa n’Umunyekongo, Brig. Gen. Emmanuel (Emma) Kaputa. Iza Kenya zibarizwa muri uyu mutwe zirakomeza ziyoborwe na Colonel Daniel Rotich.